Friday, February 15, 2013

NI BYIZA KUMENYA IBYO UWO UKUNDA AKUNDA


Many thanks for your prayers my friends, I love you very muchMu bintu bituma abashakanye cyangwa abakundana boharana ibyishimo. Kugira urugo rwiza, kugira ubucuti buramba bisaba kumenya neza uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana. Kmenya ibyo akunda, ibyo yanga, ukamenya uko umutwara. Reka tugaruke kuri bya bimenyetso by’imibare, kugirango turusheho kumva neza, uko kumenya ibyo akunda ugakoresha ubwenge, byafasha kubaka urugo rwiza cyangwa gukomeza ubucuti.


Kuramo na kuramo bibyara teranya ( - - = +)
Ibi bisabanuye ko icyo uwo ukunda cyangwa mwashakanya adakunda, nawe ureka kugikunda noneho mukabana neza

Teranya na teranya bibyara teranya (+ + = +)
Ibi bisobanuye ko icyo uwo mukundana cyangwa mwashakanye akunda nawe ugikunda, bigatuma mubana neza

Kuramo na teranya bibyara kuramo (- + = -)
Ibi bisobanuye ko icyo uwo ukunda cyangwa mwashakanye yanga iyo ugikunze, muhora mushwana, mubana nabi.

Teranya na kuramo bibyara kuramo (+ - = -)
Ibi bisobanuye ko icyo uwo ukunda cyangwa mwashakanye akunda ikintu wowe ukacyanga mubana nabi.

Nguko rero uko buri wese mu bakundana cyangwa mu bashakanye akwiye gukora. Kumenya icyo akunda, yanga, ikimubabaza ; noneho ugakora ibitamubangamira. Nubwo bigaragara ko abagore aribo bihanganira abagabo, ariko abagabo nabo bakwiye kumenya ko hari igihe cyo kwihanganira abagore. 

Ibi kandi ntubyumve nk'imibare, kuko usanzwe ubikora kandi nibyo bitumye umarana n'uwo ukunda cyangwa mwashakanye igihe kingana kuriya. Ariko aho wajyaga utegwa, ntibizongere.

Ibi byanditse mu gitabo cya mbere URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO. niba ugikeneye kuko kirimo ibintu byinshi ntazabona uko nshyira muri iyi blog. wambaza.

BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard
0788878064/ 0738878064 / 07388878064.

No comments:

Post a Comment