Saturday, February 9, 2013

KWIBUKA IMPETA MWAMBIKANYE



KWIBUKA IMPETA MWAMBIKANYE MUKUMVIKANA KU MICUNGIRE Y'UMUTUNGO NI BYIZA.

Abasezerana kubana nk'umugore n'umugabo bagirana, habamo umuhango wo kwamikana impeta, ijyana n'amagambo meza cyane yo kwegurirana byose. Muri byose harimu n'umutungo.

Imicungire y’umutungo ni ngombwa ko isangirwa n’abashakanye, uretse igihe amasezerano yaba abivuga ukundi, ariko ni byiza ko aho babitsa amafaranga baba bahumvikanyeho, buri wese ashobora kugira uburenganzira bungana n’ubwundi. Kandi igihe hari impano cyangwa inguzanyo igomba gutangwa babyumvikanyeho.

Nubwo imico y’urugo itubaka urundi, ariko hari ibyo abantu basanze bitanga amahoro mu rugo.
Hari igihe biba byiza ko impano y’iwabo w’umugabo itangwa n’umugore ab’iwabo w’umugore bagahabwa n’umugabo.

Burya kandi imodoka, radiyo, televiziyo, n’ibindi byo mu rugo, yewe na telefone, ni ibyanyu mwese. Mwagombye kumvikana igihe bikora n’uko bikoreshwa, kandi mu gihe umwe agize icyo akenera kubera impamvu naka mukabyumvikanaho.

Burya wakumva amakuru, kuko muyisangiye nawe akaza kumva ikindi kiganiro akunda, utamubwiye ngo radiyo yanjye n’ibindi.
Niyo waba ubana n'umugore cyangwa umugabo wawe mutarasezerana, ni ngimbwa kumvikana ku micungire y'umutungo w'urugo rwanyu. 
Ingiyo inama nziza muri make izabafasha kubana neza.

Ibi biboneka mu mburyo burambuye mu gitabo cya mbere URUKUNDO RUKOMEZA INDAHORO kuri paje ya 75.  Ni ingingo imwe mu ngingo 20 nanditse muri icyo gitabo zishobora gutuma abashakanye babana neza.

BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard.

No comments:

Post a Comment