IBIRANGA UMUGABO MWIZA
Umugabo mwiza si uwivuga imyato Umugobo si intwari yo mu kabari
Umugobo mwiza si ukunywa izayose
Umugabo si uvuga bagahunga Ni ukunda urukundo rukomeza indahiro
Umugabo ni ukunda akomeza
indahiro
Murugo avuga neza
ntatonoma atongana
Umugore yashatse
ashimishwa n’uko atashye
Guhunga ngo araje ntibiba
iwabo habe namba
Ataha aramukanya afite akanyamuneza
neza
Bose bakaza bakamusuhuza,
bakamuyambira.
Ongera nawe wibaze neza nimba
ariko uteye
Mugabo nkunda ntega yombi
nongere nkubwire
Wemere nanone nawe ubu
nkungurubwenge
Inama zigukwiye nongere
nzishyire muri make
Zimwe wita inshuti zikuryarya
zikurya imitsi iteka
Amahoro akabura zireke
ukunde urukomeza indahiro.
Mu mibereho y’abagabo ntabwo
bakunda kwireba mu ndorerwamo, nyamara ndinginga Imana ngo iyo bazayireberemo
kandi izabereke rwose uko basa binatume bafata ingambe zo kwikosora no kwirinda
kongera kwandura. Muri iki gice ndashaka kwerekana umugabo mwiza uko
agaragarira abantu ariko cyane uko umugore bashakanye amushaka ngo bakomeze
kubana bubahiriza kandi bakomeza indahiro barahiriranye. Ndaza kandi kwerekana ibintu biranga umugabo mubi,
kugirango amenye uko agaragarira abantu ariko cyane cyane uko agaragarira abo
mu muryango we, bikaba binatera ko nta mahoro afitanye n’abo mu rugo nyamara
cyane umugore we. Ibi bituma umugore ahorana amarira agahora asuhuza umutima,
akaba yarabuze icyo akora n’icyo areka. Yabuze epfo na ruguru. Ibi byose
mbyandikiye kugirango umugabo wese uko ari kose n’icyo akara icyo aricyo cyose,
agire umwanya wo kwikosora no kwisubiraho, abere abana umupapa bifuza, kandi
abere umugore we umutware arata ubutwari, atari uwo yumva akihindira mu nguni
z’icyuma cyangwa mu nsi y’urutara.
Umugabo
mwiza si ukuvuga ufite isura imeze gutya cyangwa gutya, igikara cyangwa se
inzobe, umugufi cyangwa umuremure, unanutse cyangwa ubyibushye cyane, ahubwo ni
ibimuranga ku miterereye n’imigirire ye. Abagabo benshi bagaragara hirya y’ingo
zabo nk’abantu beza cyane bambara bakaberwa, nyamara bagera mungo buri wese mu
barugize agasenga asaba ngo iyaba Imana yari ibababariye buri wese akinjira mu
cyumba cye. Ibyo ariko ntibireba umugore kuko we aba yumva bagumya bakibera
muri salo, kuko aba azi ko ibyo agiye guhurira nabyo mu cyumba ari inzira y’umusaraba.
Kuba
umugabo rero, si kuba munini (mvuze ntyo nanga kuvuga uko najyaga numva bavuga
ngo ubugabo si ubutumbi, kuko numva bisa no gushira isoni, cyangwa gutukana) cyangwa
ubutunzi, dore ko bamwe banabufite, bagira amazu ariko abagore n’abana babo
bakarara bingunze mu magaraje, cyangwa biruka ibigunda abandi bakigira mu
baturanyi. Hari abagabo bagira
amamodoka, abana n’abagore babo bakaba batazicaramo na rimwe ahubwo bakagenza
amaguru.
Ikindi
kandi umugabo si kubarwa mu ntiti ariko ngo nagera murugo atitize abarubamo,
babuze aho barigitira. Bimwe muri ibyo
mvuze haruguru usanga byarabaye impamvu zituma bamwe bahinduka imbata z’ibiyobyabwenge,
ni ukuvuga abanywi b’inzoga nyinshi, amatabi, n’ibindi
Ibiranga
umugabo mwiza, nabishyize mu byiciro bikurikira ngeragaza gusobanura mu magabo
make:
1. Umugabo mwiza ni ubaha Imana Zaburi 111.10
Nkuko Bibiliya ibivuga burya kubaha
Uwiteka ni byo shingiro ry’ubwenge (Yobu 28.28, Imigani 1.7 ; 3.7 ;
14.16 ; 16 ;16.6 Umubwiriza 12.13) muri ubwo bwenge kandi harimo n’ubwo
kubaka urugo, no kumenya gukorera ibyiza byose uwo baba barashakanye, abana n’abandi
baba mu rugo. Umugabo ushaka ko anezeza abo murugo kandi bikamubera byiza nawe
akabona icyubahiro ashaka, akwiye kubaha Imana.
Abagabo benshi barajijwa, bagashakira
icyubahiro mu gutaha bahinda nk’inkuba yo mu gicu, cyangwa bakanga abo mu rugo
nk’intare ivumbuye umuhigo, bitihi se bagashyiraho n’ibindi bitandukanye, nko
kutuzuza inshingano basabwa nk’abagabo. Nyamara sibyo kuko umuntu ushaka ko
bamwubaha akwiye kubaha Imana ubundi ikamwubahisha, nkuko byanditswe ko
uzayubaha izamwubahisha ariko uzajya ayisuzugura azasuzugurwa; 1 Sam 2.30.
Abagabo benshi bakorera amafaranga menshi bakaba no mu myanya ikomeye cyane,
ariko bakabaho nta cyubahiro bafite ari ukubera ko batubaha Uwitaka. Bamwe muri
abo kandi bafite ingo zibabaje, zirimo amakimbirane kubera kutubaha Imana.
Mu gabo usoma iki gitabo, ndagusengera
ngo ube uwubaha Imana kandi ndaguhugura rwose nk’umugabo mugenzi wawe, ngo
wubahe Uwiteka, ujye umugisha inama buri gihe mu birebana n’urugo rwawe, kandi
ndakubwiza ukuri ko niwubaha Imana nayo izakubahisha. Urugo rwawe ruzaba urwo
kwishimiramo, rurimo amahoro.
Kandi ndagusaba ngo ujye uzirikana
iteka ibyo warahiriye nyina w’abana bawe ko uzamukunda, umukuyakuya, ko
utazamurutisha abandi bagore, n’ibindi. Gusohoza ibyo ariko ntabwo wabishobora
utabanje gushaka uburyo bwose bwo kubaha Imana.
Niba rero uri mu bubaha Imana wirinde
kurangara kuko Satani azerera nk’intare yivuga ashaka abo anconshomera 1Petero
5.8, nyamara kuba maso no kwirinda
usenga wingingira urugo rwawe, bizatuma urugo rukomeza kubamo amahoro, Itorero
ry’ibanze Imana yerekaniramo kugira neza kwayo.
Nibyiza kandi gutoza abana bose kubaha
Imana kugirango bazagire ingo nziza. Wibuke ko ibyo ukorera mama w’abana ari
ibyo umuhungu wawe azakorera umugore we.
2. Umugabo mwiza, akundwakaza
umugore we akamwishimira akamwubahisha Imigani 5.18
Mu ndahiro nifuza ko abantu bayikomeza
kugeza iteka ryose, umusore azamura ikiganza akarahirira kujyana n’inkumi
cyangwa umugore agiye gushaka akavuga ko azamukunda; akamukuyakuya, baba
babyaye baba batabyaye, baba bakize cyangwa bakennye, yaba ari muzima cyangwa
arwaye, ’ibindi, ibyo abenshi bavuga ko bitamara igihe kinini, kuburyo hari n’abavuga
ko byari bikwiye kuvaho. Sinzi wowe uko bimeze mu rugo iwawe, niba ugikomeje
gukunda umugore wawe nkuko mwabisezeranye, ariko niba atari byo, waba utabarwa
mu bahabwa amanota yo kwitwa abagabo beza, kuko ahatari urukundo
haba hari urwango, umuntu akaruhisha kubera impamvu z’idini ngo batamutenga
cyangwa bakamuheza, cyangwa se adakurwa ku murimo ruanaka akora, haba mu nzego
z’ubuyobozi bwa Leta cyangwa ubw’idini.
Hari abavuga ko nta wagombye kuvuga
urukundo hagati y’umugabo n’umugore, ngo kuko nta mpamvu yo yo kwibwira ko wikunda,
ngo uba ubizi. Abo bahera aho Imana ubwayo yemeje ko umuntu asiga se na nyina
akabana n’uwo bashakanye akaramata, kandi bombi bakaba babaye umubiri umwe.
Ibyo ni byiza bibaye bityo ntabwo byaba ari ngombwa ko nandika igitabo nk’iki.
Ariko kuko hari abagabo babirahira ntibabishyire mu bikorwa, niyo mpamvu numva
kwandika mbibutsa ko bagomba gukomeza indahiro kandi bagakunda abagore babo ari
ngombwa. Ukunda umugore we aramwubahisha, aho anyuze bakishimira uwo ariwe.
Abagore
benshi bababazwa n’uko abagabo babo babasuzuguza, igihe babaca inyuma. Bahamya
ko bibabaza cyane, ngo kuko baba berekana ko ahari ibyo abagore babo babuze,
bityo aho anyuze aba afite ikimwaro cy’uko atekerezwa nabi, agasuzugurwa n’uwo
umugabo we yamusuzuguje amuca inyuma, ababizi, ari nako bamutaramana bamunegura.
Ndifuza
ko niba uri mu bajya bakoza umugore wawe isoni warekera aho, mukangira akanya
ko kuganira, ukamusaba kukwihanganira kandi ugafata ingamba zo kutongera
kumubabaza umusuzuguza.
Burya
ibyadafite ntabyo afite nyine, byihanganire, kuko nawe birashoboka ko hari ibyo
udafite, cyangwa udakora neza kandi yihanganira, ntagukoze isoni mu bandi.
Abatanga
buhamya bwo kuba baragiye bajya mu bandi bagore, bemeza ko basanze nta gishya
babonyeyo, ahubwo hari abemeza kandi benshi ko bahasanze ibibi byinshi. Hari
uwanganirije ukuntu yajyaga asiga umufariso (matela) mwiza, akajya kurara ku
ikarito mu ntozi n’inshishi mu kiguri k’imibu nta supaneti. Abandi bagiye
bahakura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’ibindi bibi byinshi.
Umugabo mwiza rero akunda umugore we,
kandi burya niwe uba wikunze ubwe, burya aba akunze abana be n’umuryango wose
muri rusange.
Umwanditsi w’imigani avuga ko umugore w’umuntu
ari nk’iriba rye ko akwiye kunywa amazi yaryo anezerewe; Imigani 5.18-19
Abagabo bamwe usanga biruka inyuma y’abana
b’abakobwa ngo bafite utubere duhagaze, nyamara nta menye ko amabere y’uwo
bashakanye ari meza bitangaje. Icya mbere nayo yahoze ahagaze yazize abana
bayonse kandi abo bana ntaho bari kugurwa. Bikaba rero bikwiye gutekerezwa na
buri mugabo akishimira amabere y’uwo bushakanye kuko ari meza.
3 Umugabo mwiza ntahindurwa n’ibihe uko bihinduka
Umugabo mwiza kandi w’intwari ntahindurwa n’ibihe. Byaba ibihe bimeze neza
cyangwa se bimeze nabi. Hari abagabo ngo bagiye bahindurwa imitima n’uko bavuye
mu mibereho y’ubukene bakagira mafaranga barangiza bakabona ko abagore babo
batakijyanye n’igihe, aho kubitaho cyangwa se ngo babafashe kuzamuka nabo
bagere ku ntera babifuzaho, ahubwo bakajya mu bandi bagore ngo basirimutse.Icyakora
abenshi bajya basubira ku isuka iyo abo basirimukazi bamaze kubamaraho imari
nyirantabwa yaruhiye.
Hari abagiye babana n’abagore babashakanye, barahariranye kubana akamata,
nyamara bamara kwiga amashuri aho kugirango bashimishe abagore babobo
bihanganiye ibyo bihe bigaga; barya ubusa ; bambara nabi; barangiza
bakabata iyo mu bukene bakabarutisha abandi ; abo amarari y’umubiri
abereka ko baruta abo bita injiji z’abaturage.
Hari abandi bagabo bajyiye bahemukira abo bashakanye kubera ubukene bubaye mu rugo, bagatana abagore babo
inshingano zo kurera abo babyaranye, bakigira ahandi bashobora kubona ibyo
kurya. Ubukene ntibwari bukwiye gutuma umugabo asiga uwo yasereniye kubana nawe
akaramata, dore ko no mundahiro barahiriranye hari ahavuga ngo twaba dukize
cyangwa dukennye. Si byiza ko umugabo atererana umugore we mu bihe ibyo ari byo
byose, byaba ndetse n’iby’uburwayi.
Nasanze umunyarwanda yaravuze ngo inshuti nyayo iboneka mu byago. Ni
ukuvuga ko ibihe uko bihukindutse, cyane cyane bibabye bibi, aribwo buryo bwiza
bwo kugaragaza urukundo k’umugore mwashakanye, kuko umurutira izindi nshuti
yabonera muri ibyo byago, kuko muri umubiri umwe.
4. Umugabo mwiza ntasharirira umugore we cyangwa abandi baba mu muryango Abakolosayi 3.19
Niyo umuntu yaba atabishaka, iyo agize icyo
akacanga (tuvuge nk’umuravumba cyangwa intagarasoryo) kikamusharirira, byanze
bikunze akambya agahanga.
Uko niko umugabo usharirira umugore we
mu buryo ubwo aribwo bwose, amubabaza. Icyo gihe ntasharirirwa mu kanwa cyangwa
ku rurimi ahubwo ni mu mutima ari nabyo bituma naho akabya atari mu gahanga
ahagaragara ahubwo agakambya imbere ahashaririwe. Gusharirira umugore ni bibi
cyane kuko bimutera kugaragara nabi, no kuganduka bikamunanira. Niyo mpamvu
Bibiliya ivuga ko umugabo akwiye gukunda umugore we (ntamusharirire) noneho
umugore nawe akabona uko amugandukira.
Mu bagore nabajije ushyize mu
ijanisha 95% bambwiye ko abagabo bajya
bababaza niba bagira ubwenge, ibyo ngo bikaba biba cyane cyane iyo hari ibyo
bari mo baganira. Igitangaje ni uko bamwe muri abo bagore ari abafite
impabushobozi za za kaminuza, abagabo babo bashobora no kuba batararangije n’amashuri
yisumbuye, cyangwa abo bagore bakaba bafite ibyo bayobora mu mirimo bakora,
ariko abagabo babo bakababwira amagambo ameze atyo yo kubasharirira.
Umugabo usharirira umugore we ntaba
amukunda nkuko bikwiriye, kuko muri uko kumusharirira ashobora kumutera ibibazo
birimo no kuba ashobora kurwara indwara z’ihahamuka n’izindi zirimo n’umutima. Abagabo
bamwe ntibumva neza kuba umutware w’urugo icyo bivuze, bakagirango ni ukuzajya
bavuga amagambo asharira, arimo ibitutsi, n’ibindi.
Umugabo mwiza avugana ituza azirikana
ko umugore ari nk’urwabya rudakomeye, rushobora kumenwa n’ibintu bitanagaragara
ko byamena urwabya, nk’uko gusharira
5. Umugabo mwiza amara
umubabaro umugore we 1 Samweli 25.12
Nkuko
bigendekera abantu bose muri iyi isi, umugore nawe ashobora kugira ikimubabaza,
kimuhagarika umutima, biturutse ku mirimo akora, ku buzima yanyuzemo no kubindi
bintu bitandukanye, nko gutsindwa isomo niba yiga, nko kuba yahombye niba
acuruza, nko kuba umuvandimwe we arwaye, cyangwa se undi wo mu muryango n’ibindi.
Iyo
turebye umugabo witwa Dawidi, ukuntu yagiriye Betisheba akamufasha mu mubabaro
yari afite kubera gupfusha umwana we, dusanga ari urugero rwiza abagabo bakwiye
kwigana, tugafasha abagore bacu mu gihe bafite ibyabagoye.
Umugabo
Elukana kandi nawe ni urugero rwiza cyane kuko, mu gihe umugore we yababazwaga
na mukeba we, undi yarabimenyaga akaza akamwurura akamubwira amuhoza ko
amurutira abahungu icumi. Nyamara mu gihe nabazaga abagore, abenshi bambwiye ko
abagabo bashaka gufashwa mugihe bagize ibibazo, ariko ko batamenya gufasha
abagore mu gihe bo bafite ibibazo. Mu
gihe nabazaga niba ari amajyambere cyangwa ko na kera byarahozeho, bambwiye ko
byahozeho na kera ariko ko ubu bikabije, icyakora bambwiye ko umuco w’abanyarwanda
wagiraga uko uyobora abagabo gufasha abagore mu gihe bababaye, ari nabyo
byatumaga iyo umugore yagiraga uwo apfusha mu muryango we, umugabo we
yategekwaga n’umuco kumwegera, noneho bikaza kumufasha kugira igihe cyo
kwibagirwa ibyago yabayemo
.
Umugabo
ufite umuco mwiza amenya ko umugore we ababaye, kandi akamufasha, niba ari
ibimusaba kumutabara, akabikorana urukundo nk’uwitabara, niba ari ibimusaba kumwitangira
akabigira abikunze nkuko Kristo yabikoreye Itorero;
6. Umugabo mwiza yishimira
urukundo rw’umugore we Imigani
5.19
Uko
iminsi igenda ishira niko umugore agira impamvu zituma atakigaragaza gukunda no
kuganduka nka kera atarabyara, kuko aba agomba kwita ku mwana cyangwa abana,
kandi igihe cyo ntikiyongera, amasaha n’iminota byo biguma ari bya bindi, mu gihe ibyo asabwe byo byiyongera umunsi k’uwundi.
Bityo
rero ibyo yajyaga agaragazamo urukundo no kuganduka bitangira kugabanuka rwose,
kugeza ubwo ndetse ashobora gucyurirwa ko atakirangiza neza ishingano ze.
Nyamara
ariko umugabo wese yari akwiye kwishimira urukundo umugore amukunda kuko
rushobora kuba rwariyongereye. Amwitaho atanga amategeko mu gikoni,
agahindukira akita
no kumwana babyaye ngo azabe umuhungu cyangwa umukobwa mwiza, ibyo rero abikora
agirango uyu muhungu azaheshe ishema se, dore n’ubundi ko umwana w’intwari
yitirirwa se.
Ibyo
rero akorera abo bose, mu gihe yaba atabishyizemo ubwenge buke ngo byose
biharirwe umukobwa cyangwa umuhungu uba mu rugo nk’umufasha imirimo, byagombye
kugaragara nk’urukundo rushimisha umugabo cyane.
Ikindi
umugabo agomba kwitondera ntikimubuze kwishimira urukundo rw’umugore we ni
igihe umugore afite umusitari umukurura cyangwa ikipe y’umupira imukurura,
avuga neza, mbese akunda.
Kuba
ashimishwa n’umuntu runaka uririmba neza, wigisha neza, ukina filime neza,
cyangwa se ukora ikiganiro cyiza kuri radiyo cyangwa televisiyo, bishobora
rwose kumubamo akumva amukunda kandi akaba ashobora no kubivuga. Ibyo byose
bishobora kuba ataranamubona ku maso, ari ukumwumva ijwi gusa. Ibyo rero si
ikibazo cyangombye gutuma utekereza ko afite undi akunda, mu gihe nta ngorane
zindi bimuteye.
Ikindi
kuba akunda ikipe udakunda kandi ukageregeza kumukundisha iyo ukunda ukobona
ntibimuzamo, ntibikwiye gutuma umutekereza nkutagukunda.
Muri
umubiri umwe ariko nkuko n’ingingo z’umubiri zitishimira ibintu kimwe, ukwiye
kubyihanganira kandi ntibibabuze kubaka urugo rurimo amahoro.
Tuvuze
urugero ku mubiri, uririmi rushobora kwihanganira urusenda, ndetse rukabwira
ibindi bice bisigaye by’umubiri ko ibiryo bibishye kuko bitarimo urusenda.
Ariko urusenda mu jijo urazi nawe ko ari ikibazo gikomeye.
Urundi
rugero ni isabune. Uzi ko isabune ikura ico ku mubiri, ariko ntikura ico mu
jisho. Ibyo ni ngombwa ko ubitekereza ukamenya ko muri umubiri umwe ariko w’abantu
babiri. Bibaye amahirwe yakunda ibyo ukunda akanga ibyo wanga.
Gukunda
umusitari, ikipe runaka ntibimubuza kugukunda urukundo rukugenewe. Ikibazo ni
uko mu kinyarwanda tugira ibisobanuro byinshi by’urukundo ariko tukagira inyito
umwe urukundo.
Ubundi
mu kigiriki dushobora kubona amagambo ane asobanuye urukundo. Ni ukuvuga
urukundo rw’umugore n’umugabo rufite uko rwitwa, urukundo rw’abandi rukagira
uko rwitwa, urukundo hagati y’abana n’ababyeyi nabo rufite ukundi rwitwa.
Ubwo
rero twe dufite urukundo ruvugwa kuri bose, cyangwa kuri byose, reka twizere ko
umugore afite ingano akunda abandi n’ibindi n’urwo agukunda.
7. Umugabo mwiza yirinda ubusambo
Umugabo
mwiza yirinda ubusambo, ngo ace aho bokereza ihene, inkoko n’amafi, atahe atura
umubi kandi abandi umubiri w’inda wafatanye n’umugongo, umugore yateretse amazi
ku mbabura itagira amakara, cyangwa ku mashyiga, agirango abana basinzirane
ikizere. Burya umugabo mwiza asangira byose n’umugore we, abana n’abandi baba
mu muryango. Niba uri mu bataha bandika igisa n’umunani, uri umugabo utahabwa
izina ko uri umugabo mwiza, niba kandi urya ibisafuriya n’ibiguruka byo mu
kabari ugataha ubaraza ibyo usanze ku meza ngo nta nyama batetse ngo izo mvange
bazikuvane imbere, ni ukuri ubabaza umwana wa nyokobukwe, kandi buriya ni uko
atabikubwira, nkundira mbimuvugire umubereye umugome umugora mu rugo
mwubakanye.
Ni
byiza ko amafaranga ujyana muri izo nzira wayaha umugore agahaha maze mugahembuka
mwese utamwicishije umuhumuro mubi w’ibyo winejejemo amanjiriwe mugisasiro
kandi inzara imutema amara. Burya nubwo umubwira muri za ndimi z’amahanga,
ntugirengo burya anezezwa na je t’aime kandi inzara imutema amara. Burya
amarira aba atemba ajya mu nda, kuko burya iyo yabonye ko ibyo yarahiriwe byari
ibyo ku munwa gusa, ahinduka umugabo agatangira gushakisha uko yakwirwanaho,no
kurwana kuri cya cyibondo mwabyabyaranye. Nyamara sibyiza ko niba uri umugabo w’igisambo
wabigumamo, ahubwo ukwiye guhindura imyumvire, ugasangira ibyo ubonye n’umuryango
wose.
8. Umugabo mwiza
ntaca inyuma uwo bashakanye
Nubwo ubusambanyi busa n’ubwabaye
gikwira muri iyi minsi, umugabo mwiza yirinda guca inyuma umugore we, akabana
nawe amahoro atamubangikanya n’abandi bagore cyangwa abandi bakobwa. 1 Korinto
7.2. Umugabo mwiza ntajya mu bana
b’abakobwa kubagira inshuti, kuryamana nabo.
Abagabo
baca inyuma y’abo bashakanye nabo, baba babahemukiye cyane ariko nabo baba
batiretse kuko aba acumuye ku mubiri we 1 Abanyakorinti 6.18 baba basa n’abisatuyemo,
kuko umuntu ugiye kwa maraya, aba abaye umubiri umwe n’uwo, kandi yari asanzwe
ari umubiri umwe n’umugore we.
Abagobo
benshi ku isi yose, bagiye baca inyuma abagore babo; bagiye bagira ingorane
nyinshi cyane, abacuruzi benshi basubiye ku isuka, barahombye kubera ingeso yo
guca inyuma abagore babo, abandi bavuye mu buyobozi bari barimo cyane cyane abanyamadini, kubera
guca inyuma y’abo bashakanye, ndetse no mu nzego z’imirimo isanzwe, benshi
batakaza imyanya yabo myiza kubera guca inyuma y’abo bashakanye. Benshi bakutse
amenyo, hari igihe higeze kwamamara imvugo ko abagore n’abakobwa bashuka
abagabo b’abandi ni abakuzi b’ibyinyo.kugirango rero wowe bitabaho ubyirinde,
ntuzapime kubwira undi mugore amagambo y’urukundo akwiye kubwirwa umugore wawe,
nta wundi wagombye kubwira ko nta we umuruta;
ari igitego, ko umukunda birenze igipimo n’ibindi.
Guca
inyuma y’umugore wawe ni bibi cyane bitera ingorane nyinshi, kandi ikibabaza
kuri bamwe bitangira gahoro gahoro, kugeza igihe umutima ugenda, umuntu
agasigara nta gutekereza akigira, ameze nk’inka umushumba ayobora aho ashaka.
Biteye
agahinda ko umugabo wiyubakiye urugo rwe, ndetse ufite akazi keza, ushobora no
kub afite imodoka ye cyangwa ze, ahinduka nk’inka iragiwe n’umugore utagira
umutima, wananiye umugabo we.
Bene
uwo nta kindi akurikirana k’umugabo abeshya ngo aramukunda, keretse ko aba
amushakaho ibyo atunze, maze yamara kubimumaraho, amaze no kumuhambirira
kabutindi mu maraso, agatangira kujya amutuka, amutaramana ko ntanicyo amaze, n’ibindi
bibi birimo no kumugira umuta mutwe.
Abagabo
benshi kubera guca inyuma y’abo bashakanye, bagiye bahura n’ingorane nyinshi
zirimo no kudashobora imirimo yatumye bashaka abagore, bimwe bishobora kuba bituruka
ku kwangirika k’ubwonko, maze amashusho y’abo bagizi banabi baba barabatwaye
umutima n’ubwenge akitambika hagati y’abashakanye bityo umugabo agatakaza
imbaraga, agasigara yimyoza gusa. Abandi kandi babiterwa n’ibyo baba barariye
kuri kuri abo bagizi ba nabi.
Ni
byiza ko umugabo abana n’umugore we akaramata, kandi ntamurutishe abandi bantu kugeza
igihe cyo gutandukanywa n’urupfu cyangwa se Yesu atwaye Itorero.
9. Umugabo mwiza yita kuburere bw’abana
be
Ni
byiza ko umugabo yita ku burere bw’abana kandi akababera n’urugero rwiza, burya
abana bubaha ba nyina koko, ariko banakeneye inyigisho za ba papa. Ni byiza
rero ko umugabo mu rugo agira umwanya wo kuganira n’abana Imigani 4.1 Imigani
23.19.
Abagabo
bamwe bagira ingeso yo guhonda abana ngo bagize amanota mabi ,kandi bataragize
umwanya wo kubafasha mu masomo babaga batumvise neza ku ishuri.
Uburere
buruta ubuvuke, kuba ukomeye, uri umuyobozi, cyangwa se uri umukungu, ntibisobanuye
ko umwana wawe azaba umwana mwiza. Ahubwo akeneye ko umuba hafi ukamwigisha,
ukamwerekera, kandi ukamuhana umwereka uko yakoze nabi. Ariko wari ukwiye ku
mwereka ikibi yakoze ari uko wari wamubwiye icyiza cyo gukorwa, akaba
atagikoze.
Akenshi kubera
imirimo abagore batahiramo ntibabona umwanya uhagije wo gukurikirana abana ngo
babafashe mu miberebana n’amasomo, babibutse ibyo baba bize, bunganira abarimu,
bityo umugabo akwiye gutaha kare agafasha abana, ndetse niyo baba bafite
umwarimu ubigishiriza mu rugo, iyo papa wabo ahari, baritonda bagakurikira,
kandi ashobora kumwunganira.
10. Umugabo mwiza agira umwete ku murimo Umubwiriza 9.10
Burya ubunebwe ni bubi nkuko
nabisobanuye mu gitabo cya mbere, ni isoko y’ibi byinshi. Abagabo b’abanebwe
bakenesha ingo zabo, bigakururira abarugize mu ngeso mbi,umugabo mwiza abyukana
ibakwe ryo kwita ku murimo Imigani 5.6-11, akagerageza uko ashoboye ngo ateze
urugo rwe imbere. Aca hirya no hino ashaka ibyo gutunga urugo, uburyo bava mu
bukode, uburyo bakwishyura amadeni, n’ibindi. Umugabo mwiza ntiyirwa akina
igisoro cyangwa amakarita, ahubwo nta suzugura akazi ngo ntikamukwiriye, akora
ako abonye ategereje ko abona akamubereye, apfa kubona icyo atungisha abana
batagiye muri pubere z’abakire, cyangwa gutoragura amakara mu bikarayi
b’imyanda.
Gukunda umurimo no kuwukorana
umwete ni byiza ; hari uwigeze kuvuga ko hari idusimba (intozi) dukwiye
kutwigisha, avuga ko inyamaswa zitari zikwiye kugira umubabo zirusha ibakwe ku
byo gukorana umurava. Wa mugani se koko ibimonyo bikore uko bishoboye ngo
bihunike ibizabitunga, umuntu muzima utabana n’ubumuga aryame, abyutswe ngo
gututa ifiyeri, yifashe mu mifuka, kandi igifu cye n’icy’abo mu rugo bikeneye
ibyo gusya?
Nibyiza ko umugabo agira umwete
ku mirimo ye, kandi akabikora azirikana ko Imana yifuza ko buri wese agira
umwete
Burya umugabo wese akwiye
kwirinda ubunebwe, kuko umunebwe wese arifuza ntagire icyo ageraho, mu gihe
umunyamwete we agera kucyo yifuza. Imigani 13.4
11. Umugabo mwiza ni
uzi gucunga neza umutungo w’urugo
Umugabo mwiza ni uzi
gucunga umutungo akamenya no kuwubyaza inyungu, umugabo mwiza yirinda
gusesagura umutungo ahantu hatari ngombwa, kuko ntibyaba byumvika ko umuntu
ahembwa agasubira mu rugo amaze umushahara, yitahiraga aho bacururiza inzoga.
Si nzi niba izo munsi y’igitanda zikibaho, ariko niba zikinabaho cyangwa
zitakinabaho, si byiza ko umugabo akoresha umutu ngo wagombye gufasha ab’umuryango
wose mu buryo nk’ubwo mu mahoteli, mu tubari n’ahandi.
Kumenya gucunga umutungo kandi
biri no mu buryo bwo gutanga. Byaba bibabaje igihe umugabo ataramana n’abandi
mu kabari cyangwa ahandi habaye ibirori, yarangiza akagaba ikintu runaka
atabanje kubaza abo mu rugo icyo babitekerezaho.
Ndibwirako aramutse ari inshuti
y’umuryango yifuza kugabira ikintu runaka, nta numwe mu bagize umuryango
utabimushyigikiramo.
Ikindi mu gucunga neza umutungo,
hazamo kubitsa , kubikuza. Ntibyari bikwiye ko umugabo abikuza amafaranga atabanje
kujya inama n’uwo bashakanye icyo baza kuyakoresha, kuko burya amafaranga
arambitse ku kabati cyangwa kumeza, ashira vuba rimwe narimwe akanagenda mu
bitateganijwe. Burya ni byiza ko no mukugura umwenda, cyangwa ikindi cyose, umugabo
abitekereza neza akamenya ko umutwe umwe wifasha gusara ariko ko mu by’umutungo
ari byiza kumva inama z’ab’umuryango.
12. Umugabo mwiza
arababarira kandi akihangana Ebanyefezi
4.32
Burya abantu babana babonanamo
amakosa menshi atagira ingano, kandi ibyo biva ku mpamvu nyinshi cyane
zitagombye no gutuma abantu barakaranya. Umunyarwanda we yarabimaze ngo nta
zibana zidakubitana amahembe. Ibyo yashakaga kuvuga ko inka ishobora gukubita
ihembe iyindi itari ibigambiriye ahubwo yashakaga kwikoma isazi.
Niyo mpamvu n’umugabo akwiye
kwibwira ko icyo abona nk’ikosa gishobora kuba kibaye nta kubigambirira, ahubwo
ko byaba bibaye nk’ibya yanka itashakaga gukubita indi ihembe.
Ni byiza ko umugabo ababarira abo
mu rugo amakosa ababonamo, dore ko hari n’igihe anaterwa n’imirimo
myinshi baba bagize. Ntiwibuka se ibya wa mugore wari wateguye mu ruganiriro
neza maze mu gihe ari mugikoni ashyashyana, aca hirya no hino ngo ategure
ifunguro ryiza, inko igasimbikira mi idirishya ikagenda igasiribangisha ibitambaro
yari yateguye amatotoro yayo?
Nonese koko yari kuba ari mu
gikoni akanaragira inkoko ? Ni byiza kubabarira akirinda kurakazwa
n’akantu ako ariko kose, kuko akenshi uburakari bubyara amagambo asharira,
ibitutsi nandi mahane.
Kandi burya utekereje neza
wasanga nawe ushobora kuba ufite amakosa menshi ukwiriye kubabarirwa, nibyiza
rero kubabarira, ngo nawe ujye ubabarirwa kandi na Data wo mu ijuru ajye
akubabarira.
Iyo ntekereje isengesho Yesu
yigishije intumwa ze rivugwa n’abantu benshi cyane buri munsi ndetse inshuro
nyinshi, nkuko riri mu butumwa bwiza bwa Matayo 6.8-13, nterwa ubwoba
n’amagambo ari mo avuga ku by’imbabazi ahavuga ko natwe tubabarira
abaducumuraho. Mbega wowe usoma iki gitabo koko iyo ugeze kuri uriya murongo wa
12 uwuvuga nta bwoba ? Ntibyoroshye !
Hari umubyeyi wigishaga abana rya
sengesho rya Data wa wa twese (Dawe uri mu ijuru) , akubwira kuvuga ngo «
utubabarire ibyaha byacu, kandi natwe ujye udushoboza kubabarira abandi ibyaha
badukorera ».
Niba rero ushaka kuba umupapa
mwiza babarira abana n’abandi bo murugo amakosa yabo, ariko cyane cyane
babarira umugore wawe, amakosa yose, akora, kandi usuzume uruhare rwawe muri
yo.
13. Umugabo mwiza
arangwa no kubana neza n’abandi
Iyo
usomye Bibiliya usangamo umugabo utari uzi kubana neza n’abandi witwa Nabali,
igihe kimwe yari agiye kugira ingorane iyo umugore we ataza kwitambika,
agatakambira umuryango we.
Umugabo
mwiza amenya kubana n’abavandimwe be, abaturanyi be, abo bakorana, n’abandi
muri rusange. Burya umugabo uhora apfa n’abaturanyi utuntu twa mafuti, arengera
abantu, asakuza ngo bamunera amazi mu nzira n’ibindi si umugabo mwiza.
Kera
abacanaga ku nda, bakanywana na banywanyi babo, akenshi babikoraga ku nyungu z’umuryango
wase, ndetse yewe n’inshuti zabo. Nubwo rero abantu batagica kunda, ariko umuco
wo kubana neza wo ntukwiye kugira inkomyi, dore ko ubu usanga n’abantu
barahanye abageni.
Nyamara
birababaje kubona hari n’abagombye kubana amahoro kuko bahuriye ku marasho atari
ayo kunda y’umuntu wavutse nkatwe, ahubwo ari ayaturutse mu mutima w’umuremyi
Yesu Kristo.
Niba
usoma iki gitabo ukaba uhora mu manza, mu makimbirane n’abaturanyi, aho
kubasura ngo mwungurane inama uko mwateza aho mutuye imbere ahubwo ugahora, mu manza.
Ukwiye
guhindura, ugatangira ubuzima bwo kubana neza n’abandi. Burya abandi bashobora
kuba ataribo babi kuri wowe ahubwo ariwowe ubabera mubi. Kandi niba ari bibi (kuko
nabyo byashoboka), wowe ku rwawe ruhande gerageza ubane nabo amahoro.
14 Umugabo mwiza ntarangwa
no kuriganya umugore we Malaki
2.14 Imigani 5.18
Bavuga
uburiganya igihe umuntu yise icyintu icye kandi ataricye, cyangwa akoresheje
ubucakura agatwara ikintu cy’undi muntu.
Umugabo
rero ashobora kuriganya umugore we akoresheje uburyo tumaze kuvuga haruguru,
akamutwara ibyari kubafasha bose, akabyikubira wenyine. Imana ibabazwa n’uburiganya
uko bwaba bumeze kose, umugorabo ashobora gukorera umugore we.
Ntiriwe
mbivugaho byinshi, umugabo ntiyagombye kuba umuriganya, kuko niyo abiriganya
abandi, bimutesha agaciro, bigatesha agaciro uwo bashakanye, abo yabyaye, abo
basangiye idini, cyangwa se abo bafite ibindi bahuriyeho.
15. Umugabo mwiza ntaba
Bizengarame
Bavuga
ko umuntu ari Bizengarame iyo ntacyo yitaho, adashobora kubyuka ikibazo
kirataza, mbese amera nka wa wundi babwiye ngo inzu irahiye yarangiza akavuga
ngo nibamusasire yiryamire.
Umugabo
mwiza nta fata ibintu nk’ibitamureba ngo yidamararire aho guhaguhuguruka ngo
ahangane n’ikibazo cyugarije urugo. Niba habaye ikibazo cy’inzara ngo
agiherereze k’umugore, ngo nabe ariwe wirirwa asabiririza abo babyaranye, aho
kujya gushakisha nk’umugabo, abe abonye akanya ko kwiryamira (ko kugarama).
Umugabo mwiza ni umenya kwurwana k’urugo, agaca hepfo yabura igisubizo cy’ikibazo
agaca ruguru, byakwanga agaca hirya, yahaburira agaca ibumoso, kugeza abonye
igisubizo.
16. Umugabo mwiza ntaba
Sendabizi.
Nkuko
twabivuze k’umugore, dore ko n’ubundi batajya bavuga ngo Sendabizi ahubwo yaba
umugabo yaba umugore bose babita nyirandabizi, ariko bisobanuye kimwe ko umuntu
yiyemera nk’uzi ibintu byose, ko nta mpamvu yo kumubwira ku cyintu na kimwe nta
mpamvu yo kumuhugura, yo kumuganiriza ku kintu runaka.
Abenshi
banga kugirwa inama, bishingikirije ku mugani utaberanye n’igihe ngo amafuti y’umugabo
nibwo buryo bwe, nyamara ariko ibyo bijya bigaragara ko hari igihe bitagira umusaruro
mwiza.
Nibyo
hari igihe bishoboka ko umugabo akora uko abitekereza, akabona arahiriwe,
bigenze neza, ariko burya iyo umugore abona ko ikintu gikozwe byaba bibangamiye
ubusugire bw’urugo, hakubitiraho ko hari n’inshuti zisanga ibyo umugore avuga aribyo
byiza, umugabo yagombye kongera gushishoza no gushyira mu gaciro, maze akemera
kuva ku izima ntigiyigire Sendabizi.
========================
Amafuti y’umugabo
si bwo buryo bukwiye, igikwiye ni ugushyikirana no gushyira mu gaciro, kumva no
kumvikana bijyanye no gukuunda urukundo rukomeza indahiro.
==========================
This comment has been removed by the author.
ReplyDeleteNTABWO NDUBAKA URUGO,ARIKO NDABISHAKA,IZI NAMA NTABWO ZAVUZWE N'UMUNTU AHUBWO NIBA ARI NAWE YABA YARASUWE N'IMANA DATA WA TWESE MWIZA.NUKURI IMANA IBAMPERE IMIGISHA NYUZWE N'IMPANO Y'IMANA IRI MURI MWE
ReplyDeleterwose ndumva aribyiza kd abagabo bose bajye bitegura gusoma no gushyira mu bikorwa iyi migenzo myiza iranga umugabo mwiza
ReplyDeleteyesu ashimwe cyane mubyukuri nejejwe nogusoma ikigitabo njyewe nungutse byinshi cyane. imana ibahe imigisha
ReplyDeleteImana ibongerere ubwenge bwo gufasha umuryango wubaha Imana. Imana ibahe umugisha. Ndafashijwe.
ReplyDeleteiki gitabo ni kiza rwose gikubiyemo inyigisho zifite ipfundo ry'ubumwe mu muryango
ReplyDelete