Nyuma yo kubona ko umunsi wa 14
Gashyantare buri mwaka, ufatwa nk'umunsi w'abakundana, bamwe bakaba
bawukoresha nk'iturufu yo gukora ubusambanyi bagira ngo ni ko kwerekana urukundo.
Maze kubona ko bucya abantu bafite umunabi babitewe n'ibyaraye bibaye, bamwe bicuza ko bakoze icyaha, abandi umutima udiha bibaza niba batasamye, abandi bibaza niba batanduye indwara cyangwa virusi itera SIDA, abandi bababajwe na mesaje basanze mu materefone y'abo bashakanye, abandi baraye bategereje abo bashakanye rikenda kubakereho kubera ko bari bakiri kumwe nabo bashuga, n'ibindi, nasanze nkwiye gutanga inama zikurikira:

Tujye twitwara neza buri munsi tuwuzirikane nk’ umunsi w'abakundana. Ariko ku bashaka gukomeza guhitamo uwo munsi umwe mu mwaka, na wo ndabagira inama yo kwitwara neza, maze bizajye bituma umunsi ukurikira, uba uwo guhamya ibyo umuntu aba yaraye arahiye, abwira uwo yahaye impano uko yaba iri kose, ko amukunda koko.
Bityo bizatuma uwo munsi uba
umunsi w'URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO.
Ni ukuvuga ko ku bantu bagikomeje gufata umunsi wa 14 Gashyantare ko ari wo munsi w'abakundana, reka ku wa
15 Gashyantare ube UMUNSI W'URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO.
Ku bafatanyije nanjye kumva ko buri
munsi uba umunsi w'abakundana, buri munsi ukurikiye na wo ube umunsi w'URUKUNDO
RUKOMEZA INDAHIRO.
Mu yandi magambo buri munsi mu
minsi irindwi y'icyumweru uzabe umunsi w'abakundana, kandi buri munsi mu minsi
irindwi y'icyumweru na wo uzabe umunsi w'URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO. Ngiyi inama
nziza.
BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard
No comments:
Post a Comment