Saturday, February 9, 2013

KUMENYESHA GAHUNDA ZAWE UWO MWASHAKANYE



KUMENYESHA GAHUNDA ZAWE UWO MWASHAKANYE BYATUMA MUBANA NEZA NTA RWIGEKWE NTA NTONGANYA

 Muri iki gihe ubwo gucana inyuma kw'abashakanye bigenda bigaragara cyane, inama nziza nakugira ni ukumenyesha gahunda uwo mwashakanye ni byiza cyane kuko bituma amenya uko nawe akora gahunda ze. Kandi ni byiza ko biba birimo ukuri. Ngo hari uwigeze kubwira mu genzi we ko agiye mu gace  k’iburasira zuba bw’umujyi, kandi afite gahunda yo kujya mu gace k’iburengera zuba bwawo.

Yaje gukora impanuka, mugenzi we yabeshye arahanyura, mu gihe abandi bashungereye we arikomereza, ageze mu rugo ategereza ko undi ataha araheba. Nyuma aza kumenya ko ari mugenzi we yanyuzeho, kandi ko ari mu bitaro. Yarababaye cyane ukuntu yamunyuzeho. Icyabiteye ni  uko aho yari yamubwiye ko agiye hari hahabanye cyane naho yakoreye impanuka.

Ni byiza rero gukora gahunda yumvikanyweho, nta no guhindura amasaha n’iminsi. Niba muvuganye ko uzajya iwanyu ukamarayo iminsi ibiri, kuki umara ine ? Ibyiza ni ukubyumvikanaho.

Ibi biboneka mu buryo burambuye mu gitabo cya mbere URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO kuri paje 74. Ni ingingo imwe mu ngingo 20  zerekana ibyatuma abashakanye babana neza.

BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard

No comments:

Post a Comment