N.Theophila Photo by Gaspard |
Burya ni byiza kumenyana neza cyane cyane ku bashakanye. Impamvu ni uko mu buzima
bwabashakanye, kumenya bihagije umuntu bigira uruhare runini mu
bibazo by’ubuzima bwabo, byaba ibibazo by’iterambere, iby’uburwayi, n’ibindi.
Iyo umaze kumenya ibyerekeye
uwo mwashakanye ugomba no kugira ubushobozi bwo gutuma mufatanya gukemura
ibibazo by’ubuzima musangiye, mugihe mufata icyemezo cyo kugira icyo mukora
cyangwa kutagikora, bigomba gushingira
kukuba muziranye. Nibyiza ko mu mibereho ya buri munsi, umuntu wese mu
bashakanye atizirikana ubwe gusa ahubwo azirikana na mugenzi we. Abanyafilipi 2.5.
Ni ku yihe tariki mu kuhe kwezi uwo mwashakanye yavutseho ?
Kumenya igihe ukwezi, itariki uwo
mwashakanye yavutse ni ingenzi cyane kuko uwo ni umunsi udasanzwe mu mibereho,
niyo mpamvu abantu benshi cyane bizihiza igihe bavukiyeho. Nyamara ariko
birushaho kuba byiza iyo uwo munsi uteguwe n’inshuti maze uwo bireba akabibonekamo
nk’uwishimiwe kandi nk’umushyitsi mukuru. Ni umunsi umuntu arushaho gutekereza
ibyiza yabonye mu minsi ye yo kubaho, kandi gutekereza mu byo azaba ageraho mu
gihe cy’umwaka ngo agere kuri iyo tariki nanone.
Kumenya rero igihe umugore wawe
cyangwa umugabo wawe yavukiyeho, bikwiye kujyana no kumwitaho bidasanzwe, haba
mu biganiro; haba gutegura ibyo kurya no kunywa, ndetse no bindi byiza muri
rusange.
Uwo si umunsi mukuru we gusa,
kuko ni umunsi ukwiye kuzirikana ko ariwowe yabereyeho, bityo nawe bigufiteho
umwanya ukomeye, kuko urushaho gutekereza ko ari umunsi mukuru musangiye,
nyamara ukaba ari umunsi ukwiye kumugaragariza urukundo bidasanzwe, niba ari
ukumwifuriza umunsi mwiza ubinyujije muri za gahunda z’amaradiyo, ari
ukumutegurira ikarita imwifuriza umunsi w’amavuko, ari ukumutegurira umunsi
mukuru wo gusangira gato, niba se ari ukumushakira impano.
Kumenya neza umunsi umugore wawe
cyangwa umugabo wawe yavukiyeho ni byiza cyane cyangwa se ni ngombwa, kuko
byaba atari byiza niba abo bakorana abo bakorana umurimo mu idini bamwifurije
umunsi mwiza yavukiyeho, ariko wowe musangiye ubuzima, kubaho, gukira, n’ibindi
ukaba utagize icyo ukora
- Uwo mwashakanye avukana n’abana bangahe?
Kumenya abavukana n’umugabo wawe cyangwa
umugore wawe ni byiza kuko bituma umenya uko ubitwaraho, uko ubafasha nk’umwe
mu bagize umuryango, kuko nkuko twabibonye, iyo umuntu ashatse mu mu ryango,
burya aba yabaye umwe muri bo. Ni byiza kandi ko umuvandimwe w’umugabo wawe
cyangwa se w’umugore wawe, mu gihe aje mu rugo rwanyu, abona ko adafashwe
nk’undi muntu wese w’inshuti, ahubwo akwiye gufatwa nk’umuvandimwe, ikindi
wagombye kumenyesha abana ko uwo ari se wabo, nyirasenge, nyina wabo cyangwa se
nyirarume, bityo bakamenya neza icyo umushyitsi winjiye mu rugo iwabo apfana
nawe.
Si byiza kudaha agaciro abo mu
muryango washatsemo, kandi nkuko unezezwa nuko ugera ahantu bakakubaha ni
nabyiza ko nawe wubaha abo mu ryango washatsemo.
- Avukana n’abakobwa bangahe ?
Kumenya abakobwa bavukana n’umugabo wawe cyangwa n’umugore wawe, bituma
ushobora kumenya impamvu ateta cyangwa se ashabutse, bikaba byagufasha kumenya
uko mubana utamuremerera. Tuvuge urugoro niba ari umuhungu wavutse mu bakobwa
bane cyangwa batanu, dushobora kumenya ko mu mikurire ye hari imirimo atigeze
akora kuko abakobwa bavukana nawe babaga bayikoze.
- Avukana n’abahungu bangahe ?
Kumenya umubare w’abahungu umugore wawe avukana nabo cyangwa se umugabo
wawe avukana nabo, bizagufasha kumenya uko yabayeho, kuko hari ibyo atigeze
akora cyangwa ngo amenye bitewe n’uko basaza be babaga babikoze cyangwa
babimubuzaga kubera kumutetesha . Tuvuge urugero, ni ba umukobwa avukana
n’abahungu batatu ashobora kuba atarigeze ajya kuvoma kenshi, cyangwa se ngo
yase inkwi, kuko iyo mirimo isaba imbaraga, basaza be babaga bayikoze. Ibyo
rero bizatuma umenya icyo ukwiye kumufasha cyane cyane ku birebana n’imirimo
isaba imbaraga.
Ikindi ni uko kuba avuka mu bahungu benshi ashobora kuba yikundira imikino
iyi niyi kubera ko ariyo yakinanaga n’abasaza be. Hari aho usanga abagore bamwe
bakunda cyane umupira w’amaguru kubera ko babyirutse bawukinana n’abasaza babo,
ndetse hakaba n’ubwo iyo arimo awukurikirana ku kibuga cyangwa kuri tereviziyo,
ashobora kusa n’ukubise ishoti igihe hari umukinnyi ugeze imbere y’izamu.
Ikindi ukwiye kubimenya kugirango niba wowe hari ibyo utanyuzemo, we niba
yarabinyuzemo kubera basaza be utabifita nk’ibitabaho.
Ikindi ni uko uwabyirukiye mu bahungu benshi ashobora gukunda gusaban
n’abagabo kurusha abagore, kuko mu mibereho ye yakuze yisabanira n’abasasabe,
aribo bicarana bataramye n’ibindi.
Ni byiza kumenya rero niba avukana n’abahungu kugirango utazamugora umusaba
ibyo atabayemo
- Yavutse ari uwa kangahe ?
Umwanya umugore wawe cyangwa umugabo wawe yavukiyeho ni ngombwa kuko uburyo
umuntu abaho binakurikirana n’umwanya
yavutsemo. Niba ari imfura ukwiye kumenya ko yahanganye n’ibintu bitandukanye
byo mu ryango we. Yabyirutse ariwe ugomba gufasha ababyeyi be imirimo yo kwita
kuri barumuna be, ikindi kandi ashobora kuba hari imigisha yabujijwe n’umwanya
wavukiyeho. Niba ari umuhererezi ukwiye kumenya ko bano bana ngo bakunda kuba
abatesi cyane, niba rero yarabaye mu buzima bwo guteta, bwo kurerwa bajeyi,
ukwiye kubiha agaciro, ukabitekereza neza ukamenya ko kuri uyu muntu itegeko
rishobora kumukomeretsa no kumuvuna cyane, kandi nyamara iyo abwirwa mu
mumutero yari gukora ibintu by’igitanganza.
- Ni iyihe ndwara yigeze kumuzahaza mu burima ?
Kumenya indwara umugabo wawe cyangwa umugore wawe yigeze kurwara ikamugeza
kure ni ngombwa ndetse byagushobokera ukamenya n’uburyo yayikize. Niba
yaramenye neza iby’iyo ndwara, bishobora kujya bituma agira uko yitwara ngo
atongera kubazwa cyane n’iyo ndwara kandi kubimenya byatuma umufasha kugirango
umurinde kuba yahora atsikamiwe n’ibitekerezo birebana nayo.
Urugero niba yari geze kuzazahazwe na marariya igatuma ajya mu bitaro
agaterwa inshinge cyangwa agahabwe imiti myinshi, ashobora gutinya cyane umubu,
bityo yanawumva mu cyumba akaba ashobora kubura amahoro rwose, akaba ndetse
yabura ibitotsi. Nibyiza rero ko ukora uko ushoboye, ukamurinda icyatuma
yongera gutekereza kuri iyo ndwara yamuzahaje.
No kuzindi ndwara zose, ni byiza gukora uko ushoboye ngo ukomeze umutekano
w’umugore wawe cyangwa w’umugabo wawe.
Niba yari geze kuvunika urugingo runaka, ukwiye kubimenya kugirango ejo
utamukenezaho ibyo adashoboye. Urugero niba yari geze gukora impanuka ukamuvuna
umugongo, ni byiza ko ubimenya kugirango umurinde ibintu biremereye cyane,
byatuma imvune ye ikwashuka.
- Yambara numero zingahe ku nkweto ?
Kumenya nomero umugebo wawe
yambara cyangwa se umugore wawe, bizagufasha kumenya impano imukwiye udahereye
ku bwiza gusa, ahubwo unamenye neza ingano imukwiye, ibaze nawe uramutse
umushyiriye numero 8 kandi yambara 6. Mu byukuri ashobor kubabazwa n’uko ubwiza
bw’inkweto umuzaniye ntacyo bumumariye kubera ko adashoboye kuyambara kuko ari
nini cyane. Uretse kandi nawe, nawe wababara cyane mu gihe waba watanze amafaranga
menshi kandi ukabona icyo wifuzaga ko gishimisha uwo mwashakanye
kitamushimishije. Niba ari umunsi wo kwibuka igihe yavukiye, washakga go
mwishimana, ko umushimisha, maze inkweto wari wari umuguriye ugasha ntimukwira.
Nyamara bizabashimisha mwese niba wamuguriye inkweto ugasanga iramukwira neza
atagomba gushyiramo ibitambaro, cyangwa ngo igende imirya amino, ngo ejo
bizarinde gutuma ajya kwivuza ibisebe, cyangwa se ngo agende asubira inyuma
atora inkweto asubizamo, cyangwa ngo agende atseta ibirenge yanga ko
zijabubukamo
- Akunda irihe bara ry’umwenda ?
Ni byiza kumenya ibara ry’umwenda umugabo wawe cyangwa umugore wawe ukunda
kugirango utajya kumugurira ukamugurira ibara ashobora kutazambara ugasanga
urahora umucyurira ko wamuguriye umwenda none akaba atajya awambara. Niba ari
byiza kwiranaho umuntu akaba ashobora kugira ubwoagurira umugabo we cyangwa
umugore we, ni byiza ko anamagurira ibara ryiza rimushimisha, kandi azajya yambara
akumva yarimbye koko kandi abikesha umugabo cyangwa umugore we. Iyo kandi
uzaniye umugore wawe ibara akunda bimugaragariza ko koko umukunda kandi
umwitaho.
Si ngombwa kandi ko umubaza uti se nze kukugurira ibara risa gute ?
Ibyo si byiza kuko ushobora kubimubwira, ariko ukaza gusanga
bitagukundiye, ntibiba rero byoroshye gutanga ibisobanuro byumvikanisha
impamvu utakoze icyo wari wasezeranye.
Nyamara iyo umutungunje ishati cyangwa igitenge, yewe niyo cyaba umwambaro
w’imbere ariko ufite ibara ryiza akunda, biramushimisha cyane.
- Akunda ibihe biribwa ?
Kumenya ibiribwa umugore wawe cyangwa umugabo wawe akunda, ni byiza cyane
kuko bituma ushobora kumutegurira ibiza gutuma arya agahaga, akishimira kuba mu
rugo rwe kandi bikaba bishobora gutuma n’ibindi byose bikenewe mu rugo bigenda
neza.
Burya iyo umuntu aguwe neza mu gifu avuga neza kandi agwa neza nk’intama.
Umuririmbyi yigeze kurirmba avuga ko nta je t’aime inzara itema amara.
Ushobora gutegurira uwo mwashakanye ameza, ariko ibyo gufungura bikaba
byinshi binatandukanye nyamara ntibimushimishe. Ni byiza kumenya ko ahari ibyo
ukunda atari byo akunda, bityo ugategura ushaka ko yishima kurenza ko wowe
wishima. Ibi kandi bizagira umumaro munini igihe umugabo azaba avuye mu rugendo
cyangwa se avuye muri gahunda z’amasengesho.
Abagabo nabo bakwiye kumenya ibyo kurya abagore babo bakunda, kugirango
batange amabwiriza ku bakozi bashinzwe guhaha no guteka. Ibyo nabyo bizanezeza
umugore niba avuye mu rugendo agasanga ibyo kurya byateguwe ari bimwe akunda.
Ibyo kandi bizamunezeza igihe avuye muri gahunda z’amasengesho.
- Yisiga ayahe mavuta ?
Kumenya amavuta uwo mwashakanye yisiga nabyo ni byiza, kuko birashoboka ko
kuri wamunsi yavutseho cyangwa se n’ikindi gihe ahari uri murugendo, ushobora
kumugurira impano irimo n’amavuta. Byaba bibabaje igihe wakwikokora ukagura amavuta
ahenze kubera ko umucuruzi ayagukundishije ngo yibonere amafaranga maze
wayashyira umugore wawe ya yapfundura inzoka igahaguruka (kuko hari abantu
bagira ingorane zo kumva impumuro y’amavuta bitewe n’ibyo bayakozemo, bagahita
bagubwa nabi) agasanga atashobora kuyisiga
kubera uko ahumura cyangwa ko ashobora kuba amutera ibiheri. Ibyo kandi
bishobora kuba impamvu y’amakimbirane aturutse ku kutamenya ibyo wari kuba
uzi ; mu byukuri muramutse mupfuye ko atisize amavuta wamuguriye bitewe
n’uko atajya ayisiga waba umurenganyije. Nibyira rero ko tumenya amavuta abo
twashakanye bakunda kandi ntagire ikibazo abatera.
- Ni iki kikubwira ko uwo mwashakanye ababaye ?
Ni byiza kumenya uko umugore wawe cyangwa umugabo amera iyo hari
icyamubabaje, kugirango umenye uko ushobora kumufasha gukira umubabaro. Akenshi
hari ibibazo umuntu akwiye kwirinda kubaza umuntu ubabaye, ariko biba byiza
kurushaho gufasha umuntu ubabaye gukira igikomere yakomeretse.
Akenshi abagore bakunda gutuma abana cyangwa abandi bo murugo bagira
ingorane zo kubwirwa nabi cyangwa guhanwa nabi n’abase kuko iyo bakiriye
ibirego bikiroha ku mimibabaro biriranywe batewe n’abo bakorana cyangwa abandi
bose, birushaho kubababaza noneho ugasanga umuntu ashobora no gukora ibibi
atateganyaga. Ni byiza kandi kumenya ko uwo mwashakanye ababaye kugirango
utarushaho kumubabaza umuvugisha ibintu bitamufasha ahubwo bimwongerera ibibazo.
Burya akenshi mu rugo ni ho umuntu akwiye kuruhukira imiruho umuntu aba yakuye
ahantu hatandukanye no kubantu batandukanye. Niba kandi umuntu ababaye ntiwari
ukwiye kugira ibyo umukeneraho utarabanza gutuma agarukana akanyamuneza, kuko
niba umukunda ntiwagombye kumushakira ho umunezero no kwinezeza kandi we arimo
ashenguka.
- Ni iki kikumenyesha ko yarakaye ?
Nkuko bimeze ku bijyanye no kubababara ni nako binakwiye kubijyanye no
kurakara. Umuntu akwiye niba umugore we cyangwa umugabo we arakaye. Kurakara
bibaho, ariko umuntu akaba akwiye kwirinda ko izuba rirenga akirakaye, kugirango
ataza kwinjirana mu gitanda uburakari, Nibyiza ko igihe izuba rikiva umenya ko
uwo mubana arakaye kandi ukagerageza kumenya ikimurakaje no kumufasha kugirango
abushire, nibishoboka yongere kwishimira kuba mu rugo rwe no kubana n’abo
umuryango amahoro. Akenshi iyo umuntu arakaye hari ukuntu aririmba, amwenyura,
avuga, hari aho yicara, hari uko yifata muri rusange, kumenya rero ibyo
byose, bituma ushobora kumenya uko umufasha cyangwa uko umwitwaraho. Kandi
bikaba byatuma utamwongerera uburakari.
- Akunda ikihe kiganiro cya radiyo ?
Kumenya ikiganiro umugore wawe cyangwa umugabo wawe akunda, ni ngombwa kuko
bituma mutagonga na muri za gahunda cyangwa ngo mubane mutumvikana. Urugero
niba akunda ikiganiro gitambuka saa mbiri z’umugoroba, ukwiye kumenya ko icyo
gihe muba mwarangije gahunda umukeneyemo . Urugero niba wumva mugomba
gufatanya gahunda yo gusenga no gusangira ijambo ry’Imana, wabiteganya mbere
cyangwa nyuma y’ikiganiro akunda kugirango we kumuremerera kuko nubundi
ashobora kuhicara ariko umutima we udahari bikaba rero mwese nta nyungu
mwabibonamo. Umwanya kandi w’ikiganiro akunda si wo wagombye gushyiramo
ibiganiro bibahuza, kuko ntabwo aba atuje mu mubitekerezo, bityo akaba ashobora
kugusubiza ibyo atatekereje ho.
Igikomeye cyane ariko ni uko igihe uza kugira ibyo umukeneraho, ushobora
gutungurwa no gusubizwa nabi, kuko nawe hari igihe wamugiriye nabi.
Kugirango rero uwo mubana yishimire urukundo umukunda muhe umwanya ku
biganiro akunda kandi umuhe uburenganzira ku biganiro akunda.
Muri make kugirango ubane neza n’uwo mwashakanye, kandi umugaragarize urukundo,
ukwiye kumenya ibimwerekeye. Ibyo akunda ibyo yanga, ibimubabaza,
ibimushimisha, uko yabayeho kugirango mu mibanire yanyu atabaho aremerewe
n’imyanzuro ufata ahubwo anezezwe no kubana nawe mwuzuzanya.
BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard
No comments:
Post a Comment