Thursday, February 14, 2013

UKUNDWA URUKOMEZA INDAHIRO


God Love You SheenGodloveyou5_zpse589a7c0.jpgImana igufitiye urukundo rukomeza indahiro. Kuva kera Imana yerekanye ko ikunda urukundo rukumeza indahioro. Uhereye igihe Adamu amara gukora icyaha, Imana yamusezeranije ko umwana w'umugore azamena umutwe w'inzoka, ibyo yarabisohoje ubwo Yesu yigiraga umuntu akaza kubana n'abantu kandi agapfira k'umusaraba, ariho gucungurwa kwabonekeye.


Si ibyo gusa kuko Imana yagiye itanga amasezerano menshi ku bantu batandukanye, kandi ikayasohoza.
 None rero kubera ko Imana igukunda kandi rukundo rukomeza indahiro, amasezerano atarasohoro izayasohoza ntugire ubwoba.

Hari abantu benshi bavuga kugira neza kw'Imana babonye nyuma y'uko banyura mu byabagoye byinshi. Ibyo bitume ukomera umutima, we gucogora ukeka ko Imana itakuzi cyangwa ko itazakugirira neza.

Iyo usomye ibya Aburahamu, uburyo yabwiwe n'Imana ibyo izamukorera, hagashira igihe kinini bitarasohora, nyamara kuko Imana ikunda urukundo rukomeza indahiro ikaza kubisohoza, iyo usomye inkuru za Dawidi Imana yatoreye kuba umwami akiri muto, akanyura mu  bikomeye byahigaga ubugingo bwe ariko akaza gusohorezwa amasezerano kubera ko Imana ikunda urukundo rukomeza indahiro, usanga nta cyagombye gutera umuntu guhangayika.

Navuga benshi banyuze mu bikomeye kandi barabwiwe ibyo Imana izabakorera, nyamara kubera ko ikunda urukundo rukomeza indahiro, ikaza kubasohoreza amasezerano.

Ibuka ibya Yosefu mwene Yakobo, ibya Yakobo n'abandi.

Imana yakoreye bariya bose ibitanganza nyuma yo kunyura mu ngorane zikomeye, niyo igiye kukugirira neza humura.

NTA  CYABUZA IMANA KUGUTABARA Geraranya n'ibiboka muri Esiteri 4.14 

No comments:

Post a Comment