Monday, February 11, 2013

PASITORO SEBUGORORE HENRY ASABA ABANTU BOSE GUHA AGACIRO ABANA

PASITORO SEBUGORORE HENRY ASABA ABANTU BOSE GUHA AGACIRO ABANA KUKO ARI BYO BIGARAGAZA KO UMUNTU ATEKEREZA NEZA.

Mu gihe yakinguraga amahugurwa y'abarimu b'abana, Pasitoro SEBUGORORE HENRY umushumba w'ADEPR BIBARE, yavuze ko abantu bose bakwiye guha agaciro abana, kuko ibyo aribyo bigaragaza ko umuntu atekereza neza, kuko kwita ku bana bituma bakura neza, bakurikiza ibyo batojwe, nkuko umugani w'abanyarwanda ubuvuga ngo"IGITI KIGORORWA KIKIRI GITO" kandi na Bibiliya ikaba ibihamya mu Migani 22.6 ahasaba ko tumenyereza abana inzira bakwiye gucamo kandi ko bazasaza batarayivamo. 


Uwo mukozi w'Imana yasabye abarimu b'igisha ishuri ry'icyumweru, gukora uwo murimo bawukunze bazi ko barerera igihugu, Itorero, kandi ko uwabahamagaye azabagororera, kuko ariwe washyize mu Itorero rye abakozi mu byiciro bitandukanye, bamwe akabagira abashumba, abandi abahanuzi, kandi ko ariwe wabagize abarezi b'ababana.

Yavuze ko ibibazo bagira mu murimo bakora, bajya babigeza ku babishinzwe, kandi ko nawe azakora uko ashoboye ngo uwo murimo ugende neza, Yab abwiye ko kuba ari bo bambere yateguriye amahugurwa dore ko amaze amezi make muri iryo torero aho yimuriwe avanywe mu Itorero rya Remera.

Abarimu banejejwe no kuba barateguriwe ayo mahugurwa bizeza umushumba ko bazakora uko bashoboye ngo bakoreshe ubumenyi bahawe.

Uko uyu mushumba abyumva, bifitiye umumaro munini igihugu n'Itorero ndetse n'isi yose muri rusange, bityo bikaba byari bikwiye ko abafite mu nshingano zabo uburezi bw'abana, haba mu madini no muzindi nzego, bari bakwiye gushyiraho umwete n'umurava, bityo tukazasimburwa n'abatojwe umurongo mwiza hakiri kare.


BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard

No comments:

Post a Comment