Saturday, February 9, 2013

URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO NI IKINTU CY'INGENZI



URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO NI IKINTU CY'INGENZI KURUTA IBINDI MU MIBANIRE Y'ABASHAKANYE
 
Urukundo kubashaknye kandi rukomeza indahiro, ni ingenzi mu mibanire yabo, narugereranya nk’igiti gifite amashami menshi ariyo dushobora kuzajya tukugezaho uko uburyo buzaboneka, cyangwa se inzu ifite ibyumba bitandukanye.

Igiti ntigishobora kuma ngo amashami agire ubuzima, niyo mpamvu byose bigomba kuba bifatiye ku Urukundo ariko nanone rukomeza indahiro. 

Amazi atanga ubuzima mu mashami, mu mababi, mu ndabyo no mu mbuto z’igiti azamukira mu giti ubwacyo. Niyo mpavu urukundo ari ingenzi mu mibereho y'abashakanye.

Iyo umuntu afitiye urukundo uwo bashakanye amwihanganira muri byose, amugirira neza kurusha abandi bose; ntamugirira ishyari, ntwamwirariraho, ntakora ibyamuteza isoni, ntamushakiraho inyungu, ntacyo amukorera ahutiyeho, ntamutekerezaho ikibintu bibi,  ntiyishimira ko yakiraniwe, amwishimira uko ari, amubabarira buri gihe ikosa iryo ariryo ryose, amwizera muri byose aho ari hose, amwiringira muri byose. 

Ibi biboneka mu buryo burambuye mu bitabo byose URUKUNDO RUKOMEZA INDAHIRO.

BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard

1 comment:

  1. mubyukuri ikigitabo kinteye kongera kwisuzuma kandi koko nimba byunjuje,gusa imana idufashe iduhe imbaraga nubwege bwo kuba ingo zinejeje imana

    ReplyDelete