Monday, February 11, 2013

UMUNSI W'ABAKUNDANA


UMUNSI W'ABAKUNDANA


Buri mwaka ku itariki ya 14 Gashyantare ni umunsi ufite izina ryihariye bita Umunsi w'abakundana. Bikomoka ku mupadiri witwaga Vanlentin abo muri Kiriziya Gatorika  bizihiza uwo munsi nk'umutagatifu wahowe Imana. Yishwe azira kutemera ibitekerezo by'umwami Claude II w'umuroma, wangaga ko abantu bashaka.

Ngo yabonaga gushaka kwaratumaga badakora igisirikare nk'uko bikwiye, kandi icyo gihe abaroma bari mu ntambara zo kwigarurira ibihugu byinshi byo ku isi.

Padiri Valentin we ngo yabona ibyo ari ukubangamira abakundana. Amakuru aboneka ku mbuga zimwe na zimwe za internet nka www.village-saint-valentin.com avuga ko yaba yarasezeranije abantu batari bake mu ibanga.

Aho kugira ngo uwo munsi ube uwo gutekereza ku mategeko y'Imana, bamwe bawizihiza bagomera Imana basambana, baca inyuma abo bashakanye.

Niba uwo munsi abizihiza abatagatifu barawuhariye padiri Valentin bemeza ko yahowe gukurikiza ibyo Imana ishaka ko abantu bashaka bakororoka, ni gute wagirwa umunsi abantu bakwiye gukora ubusambanyi kandi itegeko ry'Imana ribibuza?

Mbese uwo ni umunsi wo guca inyuma uwo umuntu yashakanye na we, yaramurahiriye ko atazagira undi amurutisha? 

Jye nsanga umunsi wo kwerekana urukundo,  UMUNSI W'ABAKUNDANA udakwiye kuba umunsi umwe mu mwaka. Ahubwo  wagombye kuba buri munsi mu minsi irindwi y'icyumweru, bikaba amasha 24/24 y'umunsi.

Mbese n'uyu munsi ukaba UMUNSI W'ABAKUNDANA.

Niba hari inyunganizi, ikibazo cyangwa icyifuzo, ohereza ubutumwa, maze abakunzi ba blog inamanziza tumenye wowe uko ubyumva.

BUCYABUNGURUBWENGE Gaspard.

No comments:

Post a Comment