Tuesday, October 28, 2014

Gafuha bigira ingaruka ku muryango



Gafuha bigira ingaruka ku muryango

Abagabo bamwe bemeza ko abagore babo bafuha, ndetse hakaba hari n’abemeza ko nta mugore udafuha. Hari n’abagore bavuga ko abagabo bafuha, bamwe bikabatera no guhohotera abagore babo. Hari abemeza ko abafuha babiterwa n’ urukundo. Ariko mu bo twaganiriye  bavuga ko gufuha atari byiza ndetse bamwe batanga impamvu n’inama zatuma umuntu wese atagira ifuhe, kuko hari n’abafuha bikabatera kugira amakimbirane, akavamo ihohoterwa kandi ibyo bigakurura ingorane mu muryango.

Amahugurwa n'ibiganiro by'abashakanye bituma batabangamirana



Amahugurwa n'ibiganiro by'abashakanye bituma batabangamirana

Mu mibereho y’abantu inyigisho n’amahugurwa ni ibintu bya ngombwa bituma ibyo asabwa abigeraho nta nkomyi. No kububatse ingo biba bikwiye ko abantu babona inyigisho n’amahugurwa. Mu bantu twaganiriye bavuga ko inyigisho z’abashakanye ndetse n’amahugurwa bagiye bajyamo, byababereye umusingi wo kugira ingo nziza.
Ufitabe Nathalie wo muri Gasabo, avuga ko yakunze kujya yitabira inyigisho n’amahurugwa y’ababutse ingo, bikaba byaramufashije cyane kubana n’umugabo we atamubangamira. Bikanatuma bagira urugo rwiza. Yagize ati: “ Nagiye njya munyigisho z’abubatse ingo n’amahugurwa kandi ndahamya ko byangiriye akamaro cyane ko kumenya kubana n’umugabo nta mubangamira, kandi nshobora no kumenya uko namugandukira ndetse n’uko nabyifatamo mu gihe habaye akabazo.

Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero



Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero

Abantu batari bake bibaza icyakorwa ngo abantu bashakanye bakundana, bajye bakonmeza mu munezero, bashobore gusazana. Abo twaganiriye bavuga ko icyiruta ibindi cyatuma abantu basazana bagifite umunezero ari uko bemerana ingeso.
Munyankumburwa w’i Bugesera avuga ko kwemerana ingeso ari ipfundo rikomeye ryo kubana mu munezero. Agira ati: “ Burya mubantu nta mutagatifu ubaho. Uko abantu bose bateye, buri muntu agira umico n’ingeso. Iyo rero abashakanye bitaye ku mico myiza umuntu agira bakirengagiza ingeso mbi agira, bahora bishimye.” Akomeza avuga ko niyo umuntu yaba ari umunyedini rimeze gute, adashobora gutunganira uwo bashakanye ijana ku ijana. Ahubwo igituma abantu batagira amakimbirane ni uko umwe yemera kugira ibyo yihanganira kuri mugenzi we. Atekereza ko ari naho abakera bakuye imvugo ngo “Nta mwiza wabuze inenge.” Umuntu wese aramutse agiye gushaka yiteguye ko azagira inenge asangana mu genzi we ariko ko azayihanganira nta ngo zasenyuka, kandi nta hohoterana ryo mu ngo ryabaho.

Umunsi w’amavuka ku bagore bamwe ni igipimo cy’ukuntu abagabo babazirikana



Umunsi w’amavuka ku bagore bamwe ni igipimo cy’ukuntu abagabo babazirikana


Abashakanye barushaho kuryoherwa n'ubuzima iyo umwe yita k'uwundi, buri muntu akagira ibikorwa akora byerekana ko azirikana mugenzi we. Ibyo bigomba kuba buri munsi uko umuntu abonye uburyo, ariko hakaba n’ibihe umuntu aba agomba kwerekana ko azirikana uwo bashakanye by’umwihariko. Muri iyo minsi hari mo umunsi wo kwibukaho itariki yamavuko, nkuko abo twaganiriye babitanganza.

Thursday, October 23, 2014

Abagore bafasha abasheshakanguhe kurusha abagabo

Abagore bafasha abasheshakanguhe kurusha abagabo

Abanyarwanda bagira imvungo ko indinda ari ebyiri. Hari ndinda mubyeyi na ndinda mwana. Baba bashaka kuvuga ko umwana ukiri muto, akenera umubyeyi ngo amufashe gukura. Naho indinda ya kabiri ikaba iyo umubyeyi aba amaze kugira intege nke akaba akeneye ko umwana amusindagiza akamusazisha neza. Inzo nshingano kandi zinateganywa n’amategeko, ndetse n’abanyamadini bakazigisha nk’ihame riva ku Mana. Ku ndinda ya kabiri yo gufasha ababyeyi, abantu ngo ntibazikora mu buryo bungana, kuko ngo abagere bita ku babyeyi babo kurusha uko abagabo babikora, nkuko abo twaganiriye babivuga

Sunday, October 19, 2014

ubunuzi n'abahunuzi

Shalom! Kubera ko ikibazo cy'ubunuzi n'abahunuzi gifite uko gitekerezwa muri iki gihe, nsanze nk'inshuti za bllogger nabagezaho iyi nyandiko ikurikira nkuko nayikuye kuri inkuge.net. Mugire amahoro.

UBUHANUZI MURI IKI GIHE

Iyo tuvuze ubuhanuzi abantu bahita bumva ibyenda kuba cyangwa ibizaba mu gihe kiri imbere,ariko ubuhanuzi bwa mbere bukwiye kutubera ishingiro ni Bibiliya(Ijambo ry'Imana),kuko itubwira ibya kera,iby'ubu ndetse nibizaba hanyuma.

NUKUNDWA N'UMUNTU UMEZE GUTYA NTAZAGUCIKE:

NUKUNDWA N'UMUNTU UMEZE GUTYA NTAZAGUCIKE:

Thursday, October 16, 2014

GUTERA IMITI YICA UDUKOKO KU BICIRO BYIZA

Nkuko tubigezwaho na BWENGE Cmpany Ltd, udukoko nk'ibinyenzi, bishobora gutera ibibazo cyane.
Umubu wo ntawakwirirwa agira icyo abivugaho, birazwi ko hari ubwoko butera maraliya.
Ariko ntimugire ikibazo, kuko BEWNGE COMPNY Ltd yagabanyije igibciro byo kubatera muri izi mpera z'umwaka.
Hamagara 0788878065 mubiganireho.

Abagore bakomera ku masezerano kurusha abagabo



Abagore bakomera ku masezerano kurusha abagabo

Abantu bajya kubana nk’abashakanye, bagira ibyo basezerana. Mbere kandi y’uko basezerana mu ruhame, akenshi bakunda kubanza kugirana amasezerano ari bonyine, baganira umwe yasuye undi cyangwa basohokanye. Amagambo abantu baganira, aba arimo ibintu byinshi bitandukanye basezerana, babwirana ko imibanire yabo izarangwa no kugirirana neza, kutabababazanya, n’ibindi bitandukanye,  byakubirwa mu magambo make agaragaza ko batazahemukirana. Hari igihe kuri bamwe na bamwe bihinduka, abashakanye bagatangira guhindukana. Muri iki gihe ho usanga mu ngo zimwe hatakirangwa gukomera kuri ya masezerano, bigatuma abantu bibaza nyirabayaza hagati y’abubakanye. Abo twaganiriye bavuga ko ku mpande zose, hashobora kuboneka utatira igihango, ariko abenshi bakemeza ko abagore bakomera ku masezerano kurusha abagabo.

Uko wakira igikomere watewe no gucibwa inyuma n’uwo mwashakanye



Uko wakira igikomere watewe no gucibwa inyuma n’uwo mwashakanye


Mu buzima bw’abashakanye habaho ibihe bitandukanye byo kwishimirana no kubabazanya, ibyo bishobora kubaho  nta mugambi wateguwe, ari nka byabindi by’inka zikomanya amahembe kubera ko zirimo zirisha mu rwuri rumwe. Muri ibyo bihe umuntu ashobora kubabaza  mugenzi we bakabiganiraho bikarangira. Hakaba n’igihe habura utangira ngo babiganireho birangire umwe agafungiramo n’undi bikaba uko hagashira igihe gito cyangwa kirekire bitewe n’imiterere y’ikibazo cyangwa imiterere y’abantu ubwabo. Hari igihe kandi umuntu ababara byo murwego rwo hejuru, umuntu akabana umubabaro igihe kinini, aribyo bita kubana igikomere cy’umutima. Abo twaganiriye bavuze ko bene uwo mubabaro ushobora guturuka k’ubuhemu bukomeye bukozwe n’umwe mu bashakanye,  cyane cyane nko gucana inyuma. Banatanze kandi inama zatuma uwahemukiwe akira icyo gikomere.

Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero



Kwemerana ingeso ibanga ryo kubana mu munezero

Abantu batari bake bibaza icyakorwa ngo abantu bashakanye bakundana, bajye bakonmeza mu munezero, bashobore gusazana. Abo twaganiriye bavuga ko icyiruta ibindi cyatuma abantu basazana bagifite umunezero ari uko bemerana ingeso.
Munyankumburwa w’i Bugesera avuga ko kwemerana ingeso ari ipfundo rikomeye ryo kubana mu munezero. Agira ati: “ Burya mubantu nta mutagatifu ubaho. Uko abantu bose bateye, buri muntu agira umico n’ingeso.

Abagore barusha abagabo guha agaciro ibyo banyuzemo mbere.



Abagore barusha abagabo guha agaciro ibyo banyuzemo mbere.
Bucyabungurubwenge Gaspard
Mu mibanire y’abashakanye hari igihe haboneka mo kutumva ibintu kimwe, gushwana byoroheje, no kwihanganirana kugira ngo ubuzima bukomeze. Muri uko kubana, abagore bagira ibibaranga byiza barusha abagabo, bituma abashakanye bashobokana, bakabyara bakuzukuruza. Abo twaganiriye, hari ibintu bitandukanye bagaragaje, ariko icyo bahurizaho, ni uko abagore baha agaciro imibereho abagabo baba baranyuzemo kurusha uko abagabo baha agaciro imibereho abagore banyuzemo batarashakana.

Monday, October 6, 2014

Mujye mwitondera amafoto mwohererezwa n’abantu mu buryo bw’ikorana buhanga



Mujye mwitondera cyane amafoto mwohererezwa n’abantu mu buryo bw’ikorana buhanga


Ikoranabuhanga rirafasha abantu guhana amakuru kandi bigira akamaro cyane. Nyamara hari abantu barikoresha bagirango bagere k’umugambi mubi kujyana abantu kure y’Imana.
Maze iminsi nifuza kubyandikaho (ariko nzanabyandikaho birambuye). Ariko nkimara kubona inkuru yashyizwe kuri facebook n'umwe mu bantu bo kuri facebook yanyoherereje ivuga iby’umukobwa wajyaga atesha umutwe abasore agamije kubarya amafaranga no kubakururira mu busambanyi aboherereza amafoto y’ubwambure bwe cyangwa ubw’abandi yabaga afotoye, nsanze ari byiza ko nayibaha uko imeze maze mukamenya umugambi wa Satani, mugafata ingamba. Ntabwo amafoto yo muri iyo nkuru ariho ariko n'ayo mbashyiriyeho arahagije ngo mu menye ko ibintu bitoroshye. Mube maso bavandi!

Uko warya bikakugirira akamoro aho kugutera ingorane



Uko warya bikakugirira akamoro aho kugutera ingorane

Iyo bavuze ngo amagara aramirwa ntamerwa, baba bavuga ko kurya neza  bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Ko ubuzima bwiza buva mu biribwa, budapfa kwizana. Bikaba byumvikana ko kurya ari ngombwa cyane. Nyamara ariko hari igihe umuntu ashobora kurya maze aho kugirango ibyo ariye bimugirire akamaro, bikaba byaba intandaro yo kugira ibibazo, bitewe n’umuburyo ariye, cyangwa ibyo ariye nkuko abo twaganiriye bibivuga.

Kuryama ahari ibiryi bibangamira ubuzima



Kuryama ahari ibiryi bibangamira ubuzima

Mu buzima bw’umuntu wese yaba umuto cyangwa umukuru, akenera igihe cyo kuryama kugirango abone uko aruhuka. Iyo umuntu aryamye agasinzira neza, niho akanguka yumba yagaruye imbaraga mu mubiri, akabasha gukora imirimo ye neza. Ariko iyo aryamye hakagira ikimubuza gusinzira, biramubangamira maze bigatuma ataruhuka, kandi uko kutaruhuka gushobora no gutuma ananirwa imirimo ye, ndetse akagira n’ibindi bibazo by’ubuzima muri rusange nk’uko abo twaganiriye babivuze.

Aho inzuki zikura ubuki bituma bugira akamaro ku buzima



Aho inzuki zikura ubuki bituma bugira akamaro ku buzima

Abanyarwanda bagira imvugo yerekana ko ubuki ari ikintu gikomeye babugereranyije n’ibindi bintu bikundwa kandi bifitiye akamaro umubiri. Imwe mu mvuga igaragaza agaciro k’ubuki ni ivuga ngo amata aryoha ariko ubuki bukarusha. Kandi koko abantu badakunda ubuki ni mbarwa kubera uburyo buryoha cyane. Nyamara n’ubwo hari ababurira ubwo buryohe gusa, hari abandi baburira impamvu z’ubuzima cyane cyane abatakinywa isukari kubera impamvu y’uko ibatera ibibazo, cyangwa banga ko yazabatera ibibazo.  Neregeye abantu batandukanye maze bavuga ko impamvu ubuki ari ingirakamaro mu buzima bw’abantu, biterwa n’uko inzuki zihova mu ndabo z’ibiti bitandukanye bimwe bikaba bivamo n’imiti.

Gusangira bombo bishobora kwanduzanya indwara zo mu kanwa



Gusangira bombo bishobora kwanduzanya indwara zo mu kanwa

Abana ni bantu bakunze gusaba ndetse n’ubwo muri kamere yabo bakunda kwikubira ibintu bahawe n’ababyeyi babo, ariko hari igihe bashobora gutanga ku byo barya cyangwa banyunguta cyane cyane bo mbo. Yewe n’abana bamaze gukura cyane cyane abiga, bashobora guhererekanya bombo, cyane cyane izo ku gati. Nyamara abo twaganiriye ntibashima ko ibyo byakorwa kuko bishobora gutuma abana banduzanya indwara zo mu kanwa.

Tuesday, September 30, 2014

Umubyeyi utembereza umwana aba amutegura kuba umuvumbuzi


Umubyeyi utembereza umwana aba amutegura kuba umuvumbuzi
Mu nshingano z’umubyeyi harimo ibintu byinshi asabwa gukorera umwana cyangwa abana be. Hari ukubitaho mu birebana n’ubuzima, kubakingiza no kubavuza igihe barwaye, kubagaburira, kubambika n’ibindi. Hari ibindi umwana akenera kandi bimugirira akamaro mu buzima bwe. Muri ibyo harimo no kumutembereza. Abo twavuganye  kuri iyo ngingo bose bavuze ko ari ngombwa kandi ko bidahenze, bikaba bigirira akamaro gakomeye umwana, harimo kuruhuka ndetse no gutuma ashobora kuba umuvumbuzi cyangwa umushakashatsi.

Ivara ry’abageni rifite icyo risobanura



Ivara ry’abageni rifite icyo risobanura
Umugeni ugiye gushyingirwa agira imyambaro yambara imutandukanya n’abandi bamugaragiye kandi mu myambaro yambara hari uwo yambara rimwe risa mu buzima bwe, kuburyo n’iyo habayeho impamvu zo kongera gukora ubukwe adashobora kwuwambara. Uwo ni ivara, wa mwambaro utwikira umutwe ukagira n’igipande gitendera mu maso. Abo twaganiriye basobanuye icyo uwo mwambaro wambarwa rimwe risa, hakaba n’abava mu isi ya rurema batawigeze, icyo uba usobanura ndetse banatanga inama ku bakobwa batarashyingirwa ngo bajye bazirikana ko ari umwambaro utagira uko usa mu buzima bwose bwo kubaho kw’igitsina gore.

Monday, September 29, 2014



Amahugurwa n'ibiganiro by'abashakanye bituma batabangamirana
Mu mibereho y’abantu inyigisho n’amahugurwa ni ibintu bya ngombwa bituma ibyo asabwa abigeraho nta nkomyi. No kububatse ingo biba bikwiye ko abantu babona inyigisho n’amahugurwa. Mu bantu twaganiriye bavuga ko inyigisho z’abashakanye ndetse n’amahugurwa bagiye bajyamo, byababereye umusingi wo kugira ingo nziza.
Ufitabe Nathalie wo muri Gasabo, avuga ko yakunze kujya yitabira inyigisho n’amahurugwa y’ababutse ingo, bikaba byaramufashije cyane kubana n’umugabo we atamubangamira. Bikanatuma bagira urugo rwiza. Yagize ati: “ Nagiye njya munyigisho z’abubatse ingo n’amahugurwa kandi ndahamya ko byangiriye akamaro cyane ko kumenya kubana n’umugabo nta mubangamira, kandi nshobora no kumenya uko namugandukira ndetse n’uko nabyifatamo mu gihe habaye akabazo.

Gusoma byungura ubwenge butuma urugo rutera imbere



Gusoma byungura ubwenge butuma urugo rutera imbere
Abantu bakunda gusoma ibitabo cyangwa ibinyamakuru, bavomamo ubumenyi bubagirira akamaro mu buryo butandukanye. Ku mugore ukunda gusoma, we ngo biba akarusho cyane kuko bituma urugo rwe rugira iterambere mu buryo butanganje, nkuko nabiganiriyeho n’abantu batandukanye.

Kubara amafaranga umuntu arigata ku ntoki byatera ingorane umuntu



Kubara amafaranga umuntu arigata ku ntoki byatera ingorane umuntu

Mu mirimo abantu bakora, bashobora kugira ingamba bafata kugirango hatagira indwara baterewa n’akazi bakora, cyangwa batera ababagana. Mu mirimo ikorwa n’abantu bose mu bigero bitandukanye. Hari ijyana no kubara amafaranga. Umuntu ashobora kubara amafaranga ayabikuje, ashobora kuyabara mbere yo kwishyura, cyangwa mbere yo kuyashyira mu bubuko. Ukurikije kandi ko amafaranga anyura mu ntoki z’abantu batandukanye, kuyabara umuntu arigata ku ntoki yongera ayakoraho, bishobora gutuma yandura indwara zitandukanye nkuko abo twaganiriye babivuga.

Uko warya bikakugirira akamoro aho kugutera ingorane



Uko warya bikakugirira akamoro aho kugutera ingorane

Iyo bavuze ngo amagara aramirwa ntamerwa, baba bavuga ko kurya neza  bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Ko ubuzima bwiza buva mu biribwa, budapfa kwizana. Bikaba byumvikana ko kurya ari ngombwa cyane. Nyamara ariko hari igihe umuntu ashobora kurya maze aho kugirango ibyo ariye bimugirire akamaro, bikaba byaba intandaro yo kugira ibibazo, bitewe n’umuburyo ariye, cyangwa ibyo ariye nkuko abo twaganiriye bibivuga.

Thursday, September 18, 2014

Icyo baba bavuga bita umugore Mutima w’urugo



Icyo baba bavuga bita umugore Mutima w’urugo

Hari imvugo zimaze igihe kinini zikoreshwa, kuburyo udashobora kumenya inkomoko n’igihe nyacyo zatangiriye. Muri izo hari ivuga ngo umugore ni umutima w’urugo. Kubera iki bamugereranya n’umutima. Ntibamugereranya n’izindi ngingo ngo kubera ko hari izibura umubiri ugakomeza kubaho, ariko bakamugereranya n’umutima ngo kubera ko ariurugingo ruba imbere mu gituza cy’umuntu, ukaba ufite akamaro kanini kuko ariwo wohereza amaraso mu myanya yose y’umubiri, kandi ukongera ugatunganya ayakoreshejwe kugirango yongere akoreshwe amaze kuba meza. Ngo n’umugore niko amera, atuma ab’umuryango bashobora kubaho abakorera byose, akongera akabakira bavuye ahantu hatandukanye ibyo bamusanganye bikabagarurira imbaraga n’ubuzima. Si bo gusa kandi kuko n’abagenda mu rugo ibibakorerwa byose, umugore abigiramo uruhare runini cyane bigatuma rero afatwa nk’inyama y’umutima mu muntu, nkuko abo twaganiriye babihamya.

Si byiza gukoresha ikoranabuhanga uko ubonye kose



Ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi rigira ingaruka mu mibanire y’abashakanye

Muri iki kinyejana ikoranabuhanga rimaze kugeza ku bantu iterambere mu bintu bitandukanye. Ariko kandi abo twaganiriye bagaragzaza ko  iyo rikoreshejwe nabi rishobora kwangiza imibanire myiza mu bashakanye no mu muryango muri rusange.

Monday, September 15, 2014

IBINTU 5 WAKORERA INSHUTI WANAGIRA IKOSA UKORA NTIBITUME AKWANGA

IBINTU 5 WAKORERA INSHUTI WANAGIRA IKOSA UKORA NTIBITUME AKWANGA

Ubwo natangaga ikiganiro kuri KTRadio nabajijwe n'uwatwumvaga ibintu 5 umuntu yakorera uwo akunda kugirango hagize ikosa ukora ntibitume akubenga. Ubwo twari turi mu kiganiro cyavuganga ku mpamvu umuntu yatuma abengwa.

Uko umuntu yabigenza igihe arwaye imiswa yo mubirenge



Uko umuntu yabigenza igihe arwaye imiswa yo mubirenge


Hari ibice by’umubiri bikunze kutarwara cyane, uretse habaye nk’impanuka umuntu agakomereka. Ibyo ni nko mukirenge hasi no mu kiganza. Nubwo ariko bidakunda kurwara, hari igihe biba, kandi bikaba ikibazo kuko ibirenge bifasha umuntu kugenda, yewe n’iyo atagenda n’amaguru ahantu harehare kubera gukoresha imodoka cyangwa moto, nibyo bikoreshwa mu gutwara, kandi bikaza kuba ngombwa ko agira igihe agendesha amaguru. Ibyo bigatuma iyo afite ikibazo mu kirenge bimugora. Mu ndwara zishobora kugaragara mu birenge, harimo iyitwa imiswa. Abigeze kuyirwara twaraganiriye bavuga icyayiteye n’uko babigenje, kandi muganga Nkurikiyinka Valens nawe yatangarije Imvaho Nshya iby’iyo ndwara, impamvu zishobora kuyitera n’icyakorwa mu gihe umuntu ayirwaye.

Igitera impumuro mbi mu birenge



Igitera impumuro mbi mu birenge


Abantu bamwe na bamwe cyane cyane abagabo bakunze kunuka ibirenge. Bikaba bishobora kumvikana bazambaye, ariko cyane cyane iyo bazikuyemo.  Hari n’abanuka ibirenge kandi batageze bazambara. Biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye arizo Muganga Kalume Musitafa avuga.

Gukoresha ibikoresho bisukuye neza birinda indwara z’imyanya ndangagitsina



Gukoresha ibikoresho bisukuye neza birinda indwara z’imyanya ndangagitsina


Abantu benshi baba abagabo cyangwa abagore bakunze kwita ku isuku  y’umubiri wabo  cyane, byagera ku myanya igaragara nko mu maso, amaguru, amaboko n’ahandi bikaba akarusho. Hari n’abagerageza bagasukura n’ahatagaraga nko mu myanya ndangabitsina, ariko bagakoresha ibikoresho bidafite isuku ihagije, bikaba bishobora kuba imwe mu mpamvu zituma muri iyo myanya cyane cyane ku bagore bakunda kurwara indwara. Mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara, byatumye  nganira na muganga Patrick Kibonke, asobanura  uko isuku y’ibikoresho bisukuye neza ari icyintu cy’ingenzi cyane mu kwirinda indwara z’imyanya ndagabitisina.

Ibintu abagabo n’abasore bakundira ku bagore



Ibintu abagabo n’abasore bakundira ku bagore

Abagabo batandukanye n’abagore ku mpamvu zatuma bagira urukundo. Bakunda kureba bakitegereza imiterere y’abagore cyangwa abakobwa. Ariko ibyo ntibiba bihagigije ngo umugore cyangwa umukobwa akundwe n’umusore cyangwa umugabo mu buryo bwatuma ahora amwifuza hafi ye. Nkuko abagabo n’abasore twaganiriye, babivuga hari ibindi bintu bishobora gutuma umugabo cyangwa umusore aba akeneye ngo ahore yumva yishimiye umukobwa cyangwa umugore.

Ibyakorwa ngo he kubaho amakimbirane y'abaramukazi



Ibyakorwa ngo he kubaho amakimbirane y'abaramukazi

Bisa n’ibintu bimenyerewe kuri bamwe, ko habaho kutumvikana kw’abaramukazi . Ni ukuvuga umugore n’abashiki b’umugabo we. Baba bakiri abakobwa cyangwa se barashetse, abenshi bakunda kugirana amakimbirane. Abo twaganiriye kuri iyo ngingo, bavuga impamvu zibitera, bakanagira inama batanga ngo abantu bari bakwiye kugirana ubucuti be kubaho bashyamiranye, dore ko hari n’aho biba ibintu bikomeye bikanagera ubwo abana babo nabo babaho mu makimbirane.

Ibyatuma abubakanye bahorana ibyishimo n’umunezero



Ibyatuma abubakanye bahorana ibyishimo n’umunezero


Umuntu wese yubaka urugo, ashaka ko ruzaba urugo rumunezeza, agatunga agatunganirwa, akabana neza n’uwo bashakanye. Muri iyi minsi hari ibibazo mu miryango itari mike, aho usanga abashakanye babanye nabi, nta munezero, abashakanye bakabana ari ukumumiriza kuko nta kundi babigira. Abo twaganiriye hari ibyo bavuga ko abashakanye  babikoze bagira umunezero mu rugo.

Wednesday, September 10, 2014

Nta muntu ukwiye gufuha bigira ingaruka ku muryango



Gafuha bigira ingaruka ku muryango


Abagabo bamwe bemeza ko abagore babo bafuha, ndetse hakaba hari n’abemeza ko nta mugore udafuha. Hari n’abagore bavuga ko abagabo bafuha, bamwe bikabatera no guhohotera abagore babo. Hari abemeza ko abafuha babiterwa n’ urukundo. Ariko mu bo twaganiriye bavuga ko gufuha atari byiza ndetse bamwe batanga impamvu n’inama zatuma umuntu wese atagira ifuhe, kuko hari n’abafuha bikabatera kugira amakimbirane, akavamo ihohoterwa kandi ibyo bigakurura ingorane mu muryango.

Monday, September 8, 2014

JYA WUBAHIRIZA AMABWIRIZA YA MUGANGA NI BYIZA CYANE



KUBAHIRIZA AMABWIRIZA YA MUGANGA NI BYIZA CYANE 

Umuntu wese uko yaba ameze kose nta agera igihe akarwara. Ntawarahira ko atazagera igihe agira ibibazo by’umubiri ngo arware. Icyakora bitewe nuko umuntu abaho, uko arya n’uko anyway ashobora kugira ubudahangwarwa butuma atarwaragurika kuko aba afite ibirinda indwara mu mubiri we. Ariko akagera igihe akagira ubwo arwara. Iyo umuntu arwaye, akajya kwa muganga adatinze bimugirira akamaro cyane. Baramusuzuma bakamuha imiti. Yaba kwa muganga cyangwa aho afatira imiti bamugira inama y’uko akwiye kubyitwaramo. Nkuko abantu batari bake babimbwiye, ibyo uko ari bibiri bigira akamaro.

BURYA GATO NI INGIRAKAMARO KU MUBIRI




Gato ni ingirakamaro ku mubiri 

Gato ni ikiribwa gikundwa n’abantu bose abato cyangwa abakuru,gikoreshwa cyane mu birori nk’ubukwe aho bwaba bwabereye hose, kandi ahantu hatandukanye. Haba mu mugi cyangwa mu giturage gato irakoreshwa cyane. Mu bukwe bwaba ubw’abakire cyangwa abakene, gato iri mu bintu bitagomba kubura. Aho kugirango ibure bwasiba. Gato kandi ikunda no gukoreshwa mu birori byo kwizihiza igihe cy’amavuka cyangwa cy’ubukwe. Uretse uko kuba ikoreshwa mu birori, abantu bashobora no kuyikorera cyangwa bakayigura no mu yindi minsi bitewe n’uko ari ingirakamaro k’ububiri.

Jya ukoresha telephone kuburyo itabangamira uwo mwashakanye



Jya ukoresha telephone kuburyo itabangamira uwo mwashakanye

Abantu batandukanye twaganiriye bavuze  ko abagore ari abantu bagira kwihangana ku bibazo bibera mu ngo kurusha abagabo. Muri iyi minsi ibyo bihanganira bikomeye ni kumenya ko umugabo afite indi nshuti y’umugore cyangwa umukobwa. Aho bakunda kumenyera ko umugabo afite inshuti ni uburyo akoresha telephone kandi abenshi mu mu twaganiriye bemeza ko imikoreshereze ya telephone ku bagabo bamwe, bibangamira abagore batari bake. Batanga inama zatuma abagore batabangimirwa n’imikoreshereze ya telefone z’abagabo babo, ariko bakagira inama n’abagabo ko bakoresha telefone zabo, ntibangamire abagore babo.

Indirimbo irimo amagambo asubiza intege mu bugingo




PEST CONTROL


IMBWA ZARUSHIJE UMWAMI KUZIRIKANA INEZA


IMBWA ZARUSHIJE UMWAMI KUZIRIKANA INEZA:
Hari umwami wagiraga abagaragu benshi bamukoreraga neza ariko haramuka hagize ukora ikosa akamuhana nta mbabazi, ndetse ashyiraho itegeko ko uzajya akosa azajya amuha imbwa zikamurira mu ruhame we n'abaturage bose barebera, ndetse ashaka n'uwo abishinga ngo ajye yorora imbwa azigaburire neza zigire imbaraga n'ubukana maze akajya azifashisha mu kurya abagaragu babaga bakosheje.

Tuesday, August 19, 2014

Icyo wakora igihe ubona uwo mwashakanye arimo ahinduka



Icyo wakora igihe ubona uwo mwashakanye arimo ahinduka
Ubundi umuntu ashakana n’undi ari uko abona imico ye ashobora kuyihanganira. Hari gihe rero umuntu agenda ahinduka, bitewe n’ibintu bitandukanye. Umugabo ashobora guhinduka bitewe n’ibibera mu rugo, bikamunanira kubyihanganira. Umugore nawe ni uko ibyo mu rugo bishobora gutuma ahorana ikirungurira agahora abumbye umunywa kandi yarajyaga yerekana amenyo yose. Ibindi bishobora gutuma umuntu ahinduka bishobora guturuka hanze y’urugo. Aho byaturuka hose hari uburyo bwo kubyitwaramo neza kandi bwagira umusaruro mwiza. Nta bundi buryo bwiza wabona kereka ubwo wakura mu mpapuro zerekana uko iyo mashine (urugo rwanyu) rwakorwa haramutse habayemo akabazo.

Monday, August 18, 2014

Kureka uwo mwashakanye akaba uwo ariwe ni ikintu kingenzi ngo mubane neza



Kureka uwo mwashakanye akaba uwo ariwe ni ikintu kingenzi ngo mubane neza

Kubana neza kw’abashakanye, ni ukuvuga  k’umugabo n’umugore, bisaba ibintu bitagoye nkuko abantu benshi babikabiriza. Ariko nanone bisaba kugira ibyemezo umuntu afata, kandi biba byiza iyo umuntu afashe ibyemezo bitabangamira uwo bashakanye.
Kimwe mu byemezo by’ingenzi ni ukumureka akaba uwo ariwe, ukamukunda ari uwo ariwe, udashaka ko amera uko ushaka. Imana niko iba yaramuremye, cyangwa se aho yakuriye niko hamuhinduye, cyangwa se ibyo yahuye nabyo mu buzima niko byamugize
Iyo umuntu ashaka kumera uko undi amushaka aravunika. Kumureka akaba uwo ariwe rero bizatuma atavunika, ahubwo azagira umutuzo, kandi mu mutuzo we niho uzabonera umunezero.